Silvizo, View Nation Gala, Imyidagaduro nyarwanda, Ibitaramo mu Rwanda, Amakuru mashya, Kigali Nightlife, Abahanzi nyarwanda
Amashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga arimo agaragaza
uko umuhanzi Silvizo yasohowe ku rubyiniro mu gitaramo cya View
Nation Gala, cyabereye mu ijoro ryo ku wa 19 Ukuboza 2025 muri BAR izwi nka Claucy Bar & Resto, iherereye mu
murenge wa Gisozi, mu karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye ndetse n’abandi
bantu bazwi mu myidagaduro, barimo Benno View, Sky2 Wabagahe, Fireman
Vayo, Double N Original, ndetse n’abandi b’ibyamamare birimo Mitsutsu
Comedian, nk’uko byemezwa n’abari bitabiriye iki gikorwa.
Nk’uko bigaragara muri ayo mashusho, Silvizo ubwo
yahamagarwaga ku rubyiniro ngo aririmbe, hari imyitwarire ye ku rubyiniro
itanyuze abayoboye ibirori n’abari bitabiriye igitaramo, aho byagaragaraga ko
indirimbo yaririmbaga atazirangizaga neza, akanazisubiramo mu buryo butari
busanzwe.
Ibyo byatumye abayobozi b’igitaramo bafata icyemezo cyo
gusaba abashinzwe umutekano (bouncers) b’aho igitaramo
cyabereye kumusohora ku rubyiniro, mu rwego rwo gukomeza gahunda
y’igitaramo no kwirinda ko habaho akavuyo.
Kugeza ubu, aya mashusho akomeje gukwirakwira cyane ku mbuga
nkoranyambaga, aho abakoresha izo mbuga bagenda bagaragaza ibitekerezo
bitandukanye kuri iki gikorwa, bamwe bagaragaza impungenge ku myitwarire
y’abahanzi ku rubyiniro, abandi bagasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku
cyabaye mbere yo gufata imyanzuro.
Twagerageje kuvugana n’umuhanzi Silvizo cyangwa
abamuhagarariye kugira ngo bagire icyo bavuga kuri ibi byabaye,
ariko ntitwabashije kubona igisubizo cyabo kugeza ubu. Iyi nkuru
irakomeza kuvugururwa mu gihe hari amakuru mashya yatangwa n’impande zombi.
Ibi bibaye mu gihe ibitaramo n’ibikorwa by’imyidagaduro bikomeje
kwiyongera mu Mujyi wa Kigali, aho hakomeje gusabwa abahanzi n’abategura
ibirori kubahiriza imyitwarire ijyanye n’umwuga no kurinda icyizere
cy’abakunzi b’umuziki.

0 Comments
Imihigonews