Sengabo Jean Bosco, uzwi ku izina rya Fatakumavuta, wakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu, yatangaje ko asigaje amezi ane ngo arangize igihano cye, kandi ko azava mu igororero yarahindutse mu mico n’imyitwarire ye, aho avuga ko azagaruka atandukanye n’uko yari azwi mbere.
Ibi Sengabo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Imvaho Nshya,
aho yavuze ku rugendo rwe rwo kugororwa mu gihe yari afunzwe, anagaragaza
icyizere ko kugaruka kwe mu muryango nyarwanda kuzaba gutandukanye n’uko abantu
benshi bamwibukaga mbere y’igihano.
Mu magambo ye, Fatakumavuta yavuze ko igihe yamaze mu igororero cyamubereye ishuri ry’ubuzima, aho yiyumvishije ingaruka z’ibikorwa bye n’akamaro ko guhinduka.Yagize ati: “Naragorowe kandi naragororotse. Nzataha ntandukanye n’uwo bari bazi.”
Yakomeje avuga ko abantu bamuciraga urubanza nabi bazatangira kubona impinduka, naho abamushyigikiraga bakazanyurwa n’uko azaba yarigishijwe n’ibyamubayeho. N'ubwo atigeze asobanura mu buryo burambuye uko azakomeza ubuzima bwe nyuma yo gufungurwa, Sengabo yagaragaje ko afite intego yo kubaho yubahiriza amategeko, anirinda ibikorwa byamushyize mu bibazo byatumye ahabwa igihano.
Iyi mvugo ya Sengabo Jean Bosco ije mu gihe u Rwanda rukomeje
gushyira imbere guhindura imyitwarire y’abagororwa no kubafasha gusubira mu
muryango nyarwanda nk’abaturage bagira uruhare mu iterambere n’umutekano
rusange. Abasesenguzi bagaragaza ko ibikorwa by’ivugurura n’igororamuco bigira
umumaro iyo biherekezwa n’imyitwarire mishya igaragarira mu bikorwa bifatika
nyuma yo gufungurwa.

0 Comments
Imihigonews