Uyu mugani bawuca bawendeye ku muntu uboneye ikintu mu mpitagihe : nk'uwo basezeranya ko bamwoherereza iyabo, yatirimuka imvura ikagwa bakaza kurimwoherereza ihise kandi bwije, bigatuma arirarana ubusa; ni bwo bagira, bati «Ak'imuhana kaza imvura ihise !» Iryo jambo ryatamanzuwe na Yuhi Gahindiro ari i Sheri na Butera h'i Runda na Gihara ho mu Rukoma (Gitarama); ahagana umwaka w'i 1800.
Gahindiro atuye i Rubona rwa Gihara, yagiraga abantu benshi mu
rugo rwe, bituma yiha umugenzo wo kurara aruzenguruka n'ubwo yari afite
abararirizi. Bukeye agiye kuruzenguruka uko bisanzwe, imvura iragwa iramuziga,
imaze guhita abona kurugendagenda. Aza guhura n'abana baba iwe bavuye kwiba
ibishyimbo byo gutonora n'ibihaza byo kugerekaho. Abakubise amaso arabamenya;
arababaza, ati «Murava he ba sha ?» Banga kumuhisha; bati «Tuvuye kwiba».
Arababaza, ati «Mwibira iki ko urugo rwanjye ntakirubuzemo ?» Baramusubiza,
bati «Ubu se watwereka umurima nibura ungana urwara wahinzemo ibi tujya kwiba
?» Arabihorera baragenda.
Bageze mu rugo babura inkwi zo gutekesha ibyo byibano byabo,
babirarana ubusa. Mu gitondo Gahindiro avunyisha (ahamagaza) Abanyagihara
n'abandi bahegereye, abatuma amasuka. Bamaze kuyageza aho, abajyana i Sheri na
Butera, ahahingisha umurima w'ikiyagamure urangiza igikombe kiri hagati ya
Sheri na Nyagasozi; awita Rwangambibi. N'ubu icyo gikombe kiracyitwa
Rwangambibi.
Nuko bawuteramo ibishyimbo n'inzuzi n'isogi. Bimaze kwera,
ategeka abana bo mu rugo rwe kujya babyitonorera, kugira ngo boye kujya
bararikira ibitonore. Abana baduka umutonore bararya bashira irari. Bamaze
kurengwa, Gahindiro yiganisha aho bateraniye asanga banezerewe. Arababaza ati
«Mbe harya bya bishyimbo nabafatanye mwibye burya mwarabitetse ?» Bati
«Ntabwo twabitetse; imvura yaguye ari nyinshi tubura inkwi tubirarana
ubusa !» Araseka; arababwira, ati «Erega bana banjye burya ak'imuhana kaza
imvura ihise !» Ati «Ese ubu ko imvura igwa, hari ubwo mwari mwarara ubusa
?» Bati «Oya», ati «Nimujye mwihingira ibyanyu musorome imvura itaragwa, kandi
ninagwe mutonorere mu nzu mutekere igihe ntimuzaburara».
Iryo jambo «Ak'imuhana», ubundi ni izina na none yari yarise
umurima yihingishirije i Murinja ho ku Mayaga, nyirasenge Nyiraminoga ya Gihana
cya Rujugira amaze kumwima amasaka n'uburo byo kumaza urubanza mu gihe
cy'imvura. Aho kubimuha, amutumaho, ngo «Dore ubu ni mu itumba, nta bantu
nabona bo kungira mu kigega bafite ibyondo ku birenge; sinshaka ko banyanduriza
imyaka»; uti «Umunsi imvura yahitutse uzaze aguhe amasaka n'uburo wimarire
urubanza ». Gahindiro amaze kubyumva atyo, asanga gutega ibizava imuhana atari
byiza; ni ko kwihingishiriza umurima we w'ikiyagamure urangije Murinja yose,
awita «Ak'imuhana», agenurira ku magambo ya nyirasenge yo kumurindiriza
kuzamara urubanza imvura ihise; awuteramo imbuto zose yifuzaga, azihawe na
Mirenge ya Kigogo ku Ntenyo. Mirenge uwo yari yaraturutse i Murera, atura mu
Nduga ku Ntenyo ahagabiwe na Nyiramibambwe Nyiratamba, nyirakuru wa Yuhi
Gahindiro nyine.
Nguko uko ak'imuhana kaza imvura ihise kadutse mu Rwanda. Kuva
ubwo rero, baba babonye uwamanjiriwe agitegereje iyabo risabano, bati «Ese
uramanjirwe ntuzi ko ak'imuhana kaza imvura ihise?»
- Ak'imuhana = Amaronko y'impitagihe.
0 Comments
Imihigonews