Umugabo witwa Hakuzumuremyi François, w’imyaka 34, wo mu Karere ka Ngoma, afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kibungo, akurikiranyweho icyaha cyo kugerageza kwica umugore we, Ntimugura Gloriose w’imyaka 33, amuroze supaguru yari yashyize muri supadipe, mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ukuboza 2025.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Munini, mu Kagari ka Rugese, Umurenge
wa Rurenge, mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba, aho amakuru aturuka
mu buyobozi n’uwahohotewe agaragaza ko uyu muryango wari umaze igihe uri mu makimbirane
akomeye ashingiye ku bibazo by’Abashakanye.
Amakuru IMIHIGO NEWS yahawe avuga ko Hakuzumuremyi François na Ntimugura
Gloriose bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko nyuma umugabo aza gushaka
undi mugore, ibintu byakomeje guteza umwuka mubi mu muryango.
Ntimugura Gloriose avuga ko umugabo we yashatse kumwica
akoresheje supaguru, umuti uzwi cyane ukoreshwa n’abakora inkweto, awushyira
muri supadipe yari amuguriye.
Yagize ati:“Yaje mu rugo avuye ku mugore yashatse ahandi,
ambwira ko ashaka kungurira ikinyobwa. Mubwira ko ntabinywa, ambaza icyo
yangurira, mubwira ko yangurire supadipe. Yayiguze ayishyira mu bikombe.
Ngarutse mvuye mu gikoni, ambwira ngo nywe. Nshyize ku munwa n’umva supaguru
imfashe ku munwa, iminwa igiye gufatana mpita ndeka kubinywa.”
Yakomeje avuga ko nyuma yo kubona ko atanyoye, umugabo yahise
asohoka amukingirana, agaruka mu gitondo aje kureba niba yapfuye, ari nabwo abayobozi
bafashe uwo mugabo.
Uyu mubyeyi avuga ko amaze imyaka 12 abana n’uyu mugabo, ariko
ko amakimbirane yiyongereye cyane nyuma yo kubyara abana b’impanga, aho umugabo
yamusize ajya gushaka undi mugore. Yongeyeho ko hari igihe umugabo yigeze gufatirwa
mu cyuho ajyana n’uwo mugore mushya mu rugo rwe, ariko nyuma akaza kurekurwa.
Ntimugura kandi avuga ko kunywa iyo supadipe byamugizeho ingaruka
ku buzima, birimo kuruka cyane no kuribwa mu nda, ariko ko yaburiye ubushobozi
bwo kwivuza uko bikwiye nubwo yari yoherejwe ku Bitaro bya Kibungo.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Munini yavuze ko uyu muryango umaze
igihe uri mu makimbirane akomeye, anavuga ko umugabo yigeze gutangaza ko aho
gutandukana n’umugore we azabyikemurira, ibintu byari biteye impungenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugese, Baziki Denis,
yemeje aya makuru, avuga ko uyu mugabo yamaze gushyikirizwa RIB ya Kibungo,
naho umugore agirwa inama yo kwivuza.
Iki kibazo cyongeye kugaragaza uburemere bw’amakimbirane mu
miryango nyarwanda, ikibazo kimaze gufata indi ntera, aho raporo zitandukanye
zigaragaza ko mu myaka ishize amakimbirane mu muryango yarenze 50% by’imiryango,
bigatera ihohoterwa rikabije n’impfu.
Inzego zishinzwe umutekano n’imibereho myiza y’abaturage
zikomeje gushishikariza imiryango gushaka ibisubizo binyuze mu mategeko
n’inzego zibifitiye ububasha, kwirinda kwiha ubutabera no guhitamo inzira
zishobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu.
IMIHIGO NEWS

0 Comments
Imihigonews