Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Mozambique banze umushinga w’itegeko wasabaga guhindura ibendera ry’igihugu, umushinga wari watanzwe n’itsinda ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi rihagarariwe na Venâncio Mondlane, rivuga ko ibimenyetso bigaragara kuri iryo bendera bidahuye n’indangagaciro z’amahoro n’ubwiyunge igihugu cyifuza.
Ibendera rya Mozambique rimaze igihe riri mu mpaka, cyane cyane
ku bijyanye n’ibimenyetso birigaragaraho birimo imbunda yo mu bwoko bwa
Kalachnikov, icyuma n’isuka. Mu biganiro byabereye mu Nteko Ishinga Amategeko,
abatavuga rumwe n’ubutegetsi bongeye kugaragaza impungenge zabo, basaba ko iri
bendera ryavugururwa rikajyanishwa n’ibihe igihugu kirimo.
Itsinda rihagarariwe na Venâncio Mondlane ryagaragaje ko ibimenyetso biri ku ibendera by’umwihariko imbunda bifite igisobanuro kibi, kuko bigaragara nk’ibishishikariza ihohotera n’akarengane. Mondlane yavuze ko iyo mbunda itashobora gufatwa nk’ikimenyetso cy’amahoro, ahubwo isobanura urugomo n’akababaro abaturage bagiye bahura na ko.Yagize ati: “Iri bendera ririmo imbunda idasobanura amahoro na gato, ahubwo isobanura urugomo n’akarengane rubanda igirirwa mu gihugu.”
Ku rundi ruhande, abadepite benshi bagize inteko banze uyu
mushinga, bavuga ko ibimenyetso biri ku ibendera bifite amateka n’igisobanuro
gikomeye ku gihugu. Basobanura ko imbunda ihagarariye intambara yo guharanira
ubwigenge, mu gihe icyuma n’isuka bigaragaza umurimo unoze n’iterambere
rishingiye ku buhinzi, ari ryo shingiro ry’ubukungu bwa Mozambique.
Aba badepite bemeje ko guhindura ibendera byaba ari guhakana
amateka y’igihugu, bityo ko bikwiye gusigasirwa nk’ikimenyetso cy’ubwigenge
n’urugamba rwagejeje igihugu ku kwigenga.
Kwanga uyu mushinga byerekanye ko haracyari itandukaniro
rikomeye mu mitekerereze ya politiki muri Mozambique, cyane cyane ku bijyanye
n’uko amateka y’igihugu asobanurwa n’uko indangagaciro z’ahazaza zigomba
kwerekanywa. Mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi basaba impinduka zijyanye
n’amahoro n’ubwiyunge, abadepite bagize inteko bo bashimangira ko ibendera ry’igihugu
rigomba gukomeza kuba ikimenyetso cy’urugamba n’ubwigenge byagezweho.
IMIHIGO NEWS

0 Comments
Imihigonews