-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Kagame Ahamya ko Tshisekedi ari we Wamusabye Ubuhuza i Doha,i Washington,Anamushinja Guhindagurika mu Masezerano yo Kuzana Amahoro

Perezida w’urwanda Paul Kagame yatangaje ko ibiganiro byabereye i Doha na Washington ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDCongo byaturutse ku busabe bwa Perezida Félix Tshisekedi, ariko anavuga ko hari impungenge zikomeye zo kudahama ku masezerano igihugu cya RDC cyasinye kenshi mu bihe bitandukanye.


Mu gihe u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bikomeje guhurira mu nzira z’ibiganiro bigamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke urangwa mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Perezida Paul Kagame yahishuye ko inshuro zose yahuriye na mugenzi we Félix Tshisekedi i Doha na Washington, byabaye ku busabe bwa RDC ubwayo. Avuga ko n’ubwo ibyo biganiro byatanze intambwe, hari icyuho gikomeye cya politiki yo kugaragaza ikindi no gukora ikinyuranyo.
Kagame yemeje ko Qatar yakinze akaboko mu guhuz a impande zombi, kimwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yavuze ko ibi bihugu nibikomeza gukurikiranira hafi uburyo amasezerano akurikizwa, bizatanga icyizere ko amahoro ashoboka.
Ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Tshisekedi byabaye inshuro zitandukanye byagaragazaga icyizere cyo kongera kubaka umubano ndetse no gushaka umuti urambye ku bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo. Ariko nk’uko Perezida Kagame abigaragaza, hakiri inzira ndende cyane yo kugera ku ishyirwa mu bikorwa ridahindagurika ry’amasezerano. Ku ruhande rw’u Rwanda, avuga ko rwiteguye kubazwa ibyo rwiyemeje, ariko rukizeza ko n’u Rwanda ruzakomeza gusaba RDC gukora ibiyireba, kugira ngo amahoro arambye atere imizi mu karere.

Perezida Kagame yavuze ko guhuzwa kwe na Tshisekedi n’inzego zitandukanye haba muri Qatar ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwaturutse ku busabe bw’umukuru wa RDC ubwe. Hari nyuma yo kwerekana ko RDC yifuza inzira zaganisha ku gutuza kw’umutekano mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, aho imirwano imaze imyaka myinshi ihangayikishije abaturage no guhungabanya ibihugu by’abaturanyi, yagize ati:“Iby’i Doha byabaye ku busabe bwa Tshisekedi, ndetse n’ibya Washington ni we wabisabye. Uyu mugabo ni we wabitangije ariko ibintu yabitekererezaga mu nyungu ze bwite.”

Kagame avuga ko Tshisekedi yabonaga amahanga ashishikajwe n’umutekano mu karere, bityo akumva ko ashobora gukoresha ibyo biganiro mu kumvisha amahanga ko ibintu atari ukuri.

Ibiganiro by’i Doha byo ku wa 18 Werurwe 2025 byakurikiwe n’ibya Washington byafashijwe na Perezida Donald J. Trump. Ibyo biganiro byombi byavuyemo amasezerano yo kongera kubaka icyizere hagati y’u Rwanda na RDC no gutegura inzira y’amahoro hagati ya Leta ya Congo n’inyeshyamba za AFC/M23.

Nyamara, Perezida Kagame avuga ko RDC kenshi yagiye yiyemeza ibintu binashimangirwa mu ma sezerano, ariko bikarangira ibirenze ku byo yemeye.

Yagize ati:“Dufite urugero rw’uko RDC yagiye isinya amasezerano n’impande zitandukanye, ariko nyuma y’umunsi umwe ibyo biyemeje bigahinduka.”

Ati:“Nizeye ko nibasanga u Rwanda ruri mu makosa bazabivuga… kandi nizeye ko bizakorwa no kuri RDC.”

Perezida Kagame yanenze ibirego by’abashinja u Rwanda gusahura amabuye y’agaciro ya Congo, ashimangira ko u Rwanda rufite byinshi kandi birusha ubwiza ibyo bamwe bavuga.

Yanenze kandi abahisha uruhare rwa Leta ya RDC mu mikoranire na FDLR, umutwe washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ukomeje gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba mu karere.


 www.imihigonews.rw/



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153