-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Ngoma: Koperative z’abahinzi b’ibigori zatashye imashini yumisha imyaka yatanzwe ku bufatanye na Agri Terra Rwanda


Ibikorwaremezo bishya bitegerejweho kugabanya igihombo no kongera agaciro ku musaruro w’abahinzi
Koperative y'abahinzi b'ibigori yatashye imashini yumisha imyaka yatanzwe kubufatanya na Agri Terra rwanda (Ngoma photo)

Sosiyete Ngoma Out Grower Service Ltd (NOSC Ltd), ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma na AGRI-TERRA Rwanda, yatashye imashini yumisha imyaka n’aho gutunganyiriza ifumbire bigamije gufasha abahinzi b’ibigori na soya kugabanya igihombo, kongera agaciro ku musaruro no kubona isoko rinoze.

Mu Karere ka Ngoma, Sosiyete y’Ishoramari ry’Amakoperative ahinga ibigori na soya, Ngoma Out Grower Service Ltd (NOSC Ltd), ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma n’umufatanyabikorwa AGRI-TERRA Rwanda, yatashye ku mugaragaro ibikorwaremezo bigamije gufata neza umusaruro w’ubuhinzi no kuwongerera agaciro.

Ibi bikorwaremezo birimo imashini yumisha imyaka ndetse n’aho gutunganyiriza ifumbire, bikaba byitezweho gufasha abahinzi kugabanya igihombo gituruka ku kwangirika kw’imyaka nyuma yo gusarura, kongera umusaruro ubona isoko rinoze no kuzamura inyungu z’abahinzi bibumbiye mu makoperative.

Igikorwa cyo gutaha ibi bikorwaremezo cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu Niyonagira Nathalie, Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere, Madamu Musabwasoni Sandra, abagize inzego z’umutekano, abayobozi batandukanye, abahagarariye amakoperative ahinga ibigori na soya, abafatanyabikorwa barimo AGRI-TERRA, ndetse n’abahinzi bo mu Karere ka Ngoma.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yashimye uruhare rwa NOSC Ltd n’abafatanyabikorwa bayo mu guteza imbere ubuhinzi, agaragaza ko ibi bikorwaremezo bigiye gukemura bimwe mu bibazo byari bimaze igihe bihangayikishije abahinzi, cyane cyane ibijyanye no gufata neza umusaruro nyuma yo gusarura.

Yagize ati:“Ibi bikorwaremezo ni igisubizo gifatika ku bibazo by’abahinzi bacu. Bizabafasha gufata neza umusaruro wabo, kongera agaciro ku bihingwa byabo no kubona isoko rinoze. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buzakomeza gushyigikira imishinga igamije guteza imbere ubuhinzi burambye no kuzamura imibereho y’abaturage.”

Abafatanyabikorwa, barimo AGRI-TERRA Rwanda, bagarutse ku kamaro k’ubu bufatanye mu kongerera abahinzi ubumenyi, ibikorwaremezo n’ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’isoko n’imihindagurikire y’ikirere.

Basabye abahinzi gukoresha neza ibi bikorwaremezo bahawe, kubifata neza no gukomeza gukorera hamwe mu makoperative, kugira ngo barusheho kubona umusaruro mwinshi, wujuje ubuziranenge kandi ushobora guhangana ku masoko.

Igikorwa cyo gutaha imashini yumisha imyaka n’aho gutunganyiriza ifumbire kigaragaza intambwe ikomeye mu guteza imbere ubuhinzi mu Karere ka Ngoma, aho abahinzi biteze ko izi nyubako zizabafasha kugabanya igihombo, kongera umusaruro no kuzamura imibereho yabo binyuze mu buhinzi bufite agaciro.

 
IMIHIGO NEWS | With the best news



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153