Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda ku ruhare rwabo mu iterambere n’umutekano by’igihugu.Perezida Paul Kagame afatanyije na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu birori bisoza umwaka byabereye muri Kigali Convention Centre, bashima uruhare rw’abaturage mu mutekano n’iterambere by’igihugu ndetse basaba rubyiruko gukoresha neza imbaraga rufite mu kwiyubaka no kubaka u Rwanda.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda
rwakomeje gutera imbere mu myaka ishize, agaragaza ko umwaka wa 2023 warangiye
neza, uwa 2024 nawo ukagenda neza, naho uwa 2025 ukaba warabaye uwo kwishimira.
Ati:“N’uyu wa 2025 twawugenje gutyo. Twawukozemo byinshi,
twageze kuri byinshi, uyu mwanya ni uwo kubyishimira.”
Abanyarwanda ni bo soko y’ibyo igihugu kigeraho
Perezida Kagame yashimye uruhare rwa buri Munyarwanda mu
iterambere ry’igihugu, avuga ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho bishingiye ku
bufatanye n’umurimo w’abaturage barwo.
Ati:“Ndabashimira mwebwe muri hano n’abandi Banyarwanda
batashoboye kugera hano, ndagira ngo babyumve ko turi kumwe nabo n’ubwo turi
aha turi bake, turi kumwe nabo aho bari hose.”
Umukuru w’Igihugu yagarutse ku kamaro k’umutekano mu gutuma
igihugu gitekana kandi kigatera imbere, avuga ko Abanyarwanda ubu bakwiriye
kuryamira igihe bakagira n’umwanya wo gukora no gutanga umusaruro.
Ati:“Uwo mutekano ndawushimira abaturage navuze batari hano,
bari mu gihugu hose hirya no hino, uruhare bawugiramo ni runini cyane.”
Yashimiye by’umwihariko Ingabo z’Igihugu n’inzego z’umutekano,
abasore n’inkumi “barara ijoro n’amanywa bagatanga ubuzima bwabo kugira ngo
ubw’abandi bukomeze”.
Perezida Kagame yagaragaje ko Leta y’u Rwanda ikomeza kwifatanya
n’imiryango y’abasirikare bari mu butumwa butandukanye ndetse n’abaguye ku
rugamba.
Ati:“Ndagira ngo mbabwire ko iyo miryango itari yonyine, turi
kumwe nayo buri munsi.”
Yagarutse ku rubyiruko nk’inkingi y’ejo hazaza h’igihugu,
agaragaza ko abarenga 75% by’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 30, abasaba
gukoresha neza izo mbaraga bafite.
Ati:“Izo ni imbaraga nyinshi cyane. Izo mbaraga tugomba
kuzigiramo umuco, ibikorwa byiza. Kugira ngo mwiyubake ari nako mwubaka u
Rwanda. Ntimushobora kubaka u Rwanda mutabashije kwiyubaka.”
Ibirori byo gusoza umwaka wa 2025 byitabiriwe n’abantu b’ingeri
zitandukanye, barimo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, bateraniye hamwe mu
rwego rwo kwizihiza umwaka waranzwe n’iterambere, umutekano n’ubufatanye.
IMIHIGO NEWS | With in the best News
.jpg)
0 Comments
Imihigonews