![]() |
| Umusaruro w'ibihigwa by'imyumbati. cc: realrwanda.rw/ (photo) |
Visi Meya w’Akarere ka Ngoma ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Mapambano N. Cyriaque, yibukije abayobora amakoperative ko bagomba gushyira imbere inyungu rusange z’abanyamuryango aho kwishakira inyungu zabo bwite. Yabigarutseho mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amakoperative wabereye mu Murenge wa Zaza ku rwego rw’akarere, aho hatanzwe ubutumwa bugamije kunoza imikorere n’imiyoborere y’izi nzego z’ubufatanye mu bukungu.
Mu Karere ka Ngoma, abayobozi n’abanyamuryango ba koperative
zitandukanye bahuriye ku Murenge wa Zaza ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza 2025,
mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amakoperative. Ni umuhango waranzwe
n’ubutumwa butandukanye bwibanda ku gukomeza kubaka amakoperative akomeye kandi
abereye abanyamuryango bayo.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Visi Meya
w’Akarere ka Ngoma ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano N. Cyriaque,
yagarutse ku bibazo bikigaragara muri zimwe mu makoperative, birimo abayobozi
bishyira imbere inyungu zabo bwite aho gushyira imbere iz’abanyamuryango. Avuga
ko iyo myitwarire ibangamira iterambere ry’amakoperative n’abanyamuryango bayo,
kandi igahabanya icyizere cy'ubuyobozi.
Yagize ati: “Hari abajya imbere mu buyobozi bwa
koperative bagamije kwibonera inyungu zabo bwite. Ugasanga ntibaha agaciro
ibitekerezo n’uburenganzira bw’abanyamuryango. Iyo ugaragaye muri iyo
myitwarire uba wica itegeko, kandi uwica itegeko abihanirwa.”

Cooperative y'Abamotari mu karere ka ngoma (Zaza)
Yakomeje asobanura ko koperative igomba kuba “umusemburo
w’iterambere” mu gihe iyobowe neza. Yashimangiye ko kugira ngo ibyo bigerweho,
hakenewe imiyoborere ishingiye ku mucyo, kugaragaza aho umutungo ukoreshejwe,
no kubahiriza amategeko igihugu cyashyizeho agenga amakoperative.
Ati: “Ntabwo bikwiye ko umuntu abyuka mu gitondo ngo
ahite yiyita ko yashinze koperative. Hari amategeko agenga izi nzego kandi
agomba kubahirizwa. Ubuyobozi bwiza si amagambo, ni ibikorwa bigaragarira
abanyamuryango.”
Abanyamuryango bavuga ko koperative zabakuye mu bukene
Mu bandi bagaragaje ibyishimo, harimo Mukamana Venancia,
umwe mu banyamuryango ba koperative y’abahinzi b’umuceri CORIMI (Coopérative
Riziculteurs de Mirenge). Avuga ko amaze kugera ku bintu byinshi kubera kuba
muri koperative, birimo kwiyubakira ubushobozi mu buhinzi bw’umuceri ndetse no
gutera intambwe mu mibereho ye.
Yagize ati:“Mu minsi ya mbere bamwe batumvaga uko
guterera umuceri ku murongo byari ngombwa. Goronome yatubwiye ati ‘mutere
umuceri ku murongo’, bamwe batangira kubyanga. Ariko ababyumvise neza babonye
impinduka. Aho twakuraga ibiro ijana ku murima, ubu turarenza 300, nabwo ukumva
utunganiye. Umuceri wacu uradufasha mu biribwa ndetse n’ubukungu bwacu
burazamuka.”
Mukamana akomeza avuga ko amafaranga akura muri koperative
yamufashije kwita ku muryango we no kwishyurira abana ishuri. Ati:“Nabashije
kwishyurira abana amashuri ntahungabanye, mbese ubuzima bwanjye burimo gutera
imbere kubera koperative. Uwo musaruro watumye mva mu rwikekwe.”
Akarere karasaba ko umucyo uba ishingiro ry’amakoperative
Visi Meya Mapambano yasabye ko imiyoborere myiza iba
umusingi w’amakoperative yose akorera muri Ngoma, cyane cyane muri iki gihe
akarere gafite gahunda yo kongera umusaruro w’umuceri.
Yagize ati:“Turashishikariza amakoperative gukomeza
gukorera mu mucyo, kwirinda kunyereza umutungo wa rubanda, no gushyira imbere
inyungu rusange. Hari aho twagiye tubona amakoperative akungukira abayobozi
kurusha abo bagenewe kuyafashisha. Ibyo tugomba kubirwanya.”
Yakomeje avuga ko gutanga umusaruro no kurengera inyungu
z’abanyamuryango bidashobora kugerwaho mu gihe hari abayobozi bihangira
amategeko cyangwa bakarenga ku nshingano zabo.
Ati:“Korera mu mucyo ibyo amategeko akugenera nabyo
birahari. Si byiza kwiruka inyuma y’inyungu udafitiye uburenganzira.
Icy’ingenzi ni ugukorera mu nyungu za koperative n’abanyamuryango bayo.”
Akarere kiyemeje kongera ubuso buhingwaho umuceri,Mu rwego
rwo kuzamura umusaruro w’umuceri mu Karere ka Ngoma, ubuyobozi bwatangaje ko
hari gahunda yo gutunganya ibishanga bingana na hegitari 200, bizahingwamo
umuceri mu gihe cya vuba. Ni icyemezo gifatwa nyuma yo kubona ko ubuhinzi
bw’umuceri bukomeje kugira uruhare rukomeye mu bukungu bw’akarere no kongera
ubushobozi bw’abaturage.
Ibi bishanga bishya biteganyijwe bizafasha kongera
umusaruro, kugabanya ikibazo cy’ibura ry’umuceri mu bice bimwe, ndetse no
kongera ibicuruzwa byoherezwa ku isoko.
Koperative CORIMI yishyuye Ejo Heza abanyamuryango 1180,Muri
ibi birori kandi, koperative CORIMI yashyikirije ubuyobozi bw’Akarere ibyemezo
byo kwishyurira abanyamuryango 1,180 umusanzu wa Ejo Heza, gahunda igamije
gutuma abaturage bazagira amafaranga azabafasha mu zabukuru.
Ni igikorwa cyashimwe n’ubuyobozi bw’akarere, kivuga ko ari
ikimenyetso cy’imiyoborere myiza n’ubutwari bwo kwita ku mibereho
y’abanyamuryango, cyane cyane abakuze.
Visi Meya Mapambano yagize ati:“Iki gikorwa cya Ejo Heza
kirerekana ko muri CORIMI hari imiyoborere ishyira imbere inyungu
z’abanyamuryango. Ibi turabishima kandi dusaba ko n’izindi koperative zabigira
umuco.”
Abanyamuryango barasabwa kugira uruhare mu miyoborere,Uretse ubutumwa bugenewe abayobozi, ubuyobozi bw’akarere bwasabye n’abanyamuryango gutanga umusanzu mu miyoborere ya koperative zabo, harimo kujya bitabira inama, gukurikirana imikoreshereze y’umutungo no gutanga ibitekerezo byubaka.
Bagasabwa kandi kwirinda kwituramira igihe babonye amakosa
cyangwa imyitwarire idahwitse mu buyobozi.
Ibyagarutsweho mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga
w’Amakoperative mu Karere ka Ngoma bigaragaza ishusho y’uko iyi nzego ifite
uruhare runini mu iterambere ry’abaturage no mu bukungu bw’akarere. Ubuyobozi
bugaragaza ko iterambere ry’amakoperative ritagerwaho hatabayeho imiyoborere
myiza, umurongo uhamye muri gahunda zo kongera umusaruro cyane cyane mu buhinzi
bw’umuceri.
Gahunda nshya yo gutunganya ibishanga 200 ha, ukwiyongera
kw’amakoperative yishyurira abanyamuryango Ejo Heza ndetse n’ubuhamya
bw’abahinzi bagenda batera imbere, byose byerekana ko koperative muri Ngoma
ziri mu rugendo rwo kwiyubaka no kurushaho kuba umusemburo w’iterambere
rirambye.


0 Comments
Imihigonews