Mu gikorwa cya Project Presentation (Defence) cyabaye ku wa 23 Ukuboza 2025, abanyeshuri barangije amahugurwa y’igihe gito muri KSP RWANDA berekanye ubumenyi buhamye mu myuga itandukanye, banahabwa ubutumwa bukangurira urubyiruko kudatesha agaciro impano n’imyuga.
Ku wa 23/12/2025, ku cyicaro cya KSP RWANDA Training Center
giherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, habereye igikorwa
cyihariye cyiswe Project Presentation (Defence), aho abanyeshuri 50 basoje
amahugurwa y’igihe gito bamuritse imishinga yakozwe mu byumweru bya nyuma
by’amasomo, ari na cyo kizamini cya nyuma kibategurira kwinjira ku isoko
ry’umurimo.
Abanyeshuri bakoze defence bari barangije amahugurwa yamaze
hagati y’amezi atatu (3) n’amezi icyenda (9), mu byiciro bitandukanye birimo
Filmmaking and Video Production, Photography and Graphic Design, CCTV Camera
Installation, Multimedia Production, ndetse n’andi masomo ajyanye
n’ikoranabuhanga n’itangazamakuru.
Mu buhamya bwatanzwe n’abanyeshuri basoje aya masomo, hagarutswe
ku kamaro ko kumenya icyo umuntu ashoboye no kugishyiramo imbaraga aho gucika
intege. Nikuze Joselyne, umwe mu basoje amahugurwa mu ishami rya Filmmaking and
Video Production, yavuze ko kwiga umwuga bisaba umutima wo kurwana no kwizera
inzozi za ny’irubwite. Yagize ati:“Dukwiye kwita ku kintu dushoboye. Umuntu
ufite inzozi ntakwiye gucika intege. Utakira muri ksp Rwanda & Training
center arahomba, kuko burya akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze. Twagize
amahirwe yo kubona ishuri n’abarezi beza, none kuki tutayabyaza umusaruro ngo
tujye guhangana ku isoko ry’umurimo, Ndetse no guhanga udushya?
Ku rundi ruhande, Niyiduha Didace, wasoje amahugurwa mu ishami
rya CCTV Camera Installation, yavuze ko urugendo rwe rwatangijwe n’icyemezo cyo
kwiga imyuga n’ubumenyingiro afite intego isobanutse. Yagize ati:“Inama nagira
urubyiruko ni ukugira umwete, ukajya mu kintu wagishyizemo umutima n’intego.
Iyo ugiye mu masomo nta cyerekezo ufite, ntacyo wageraho. Kumvira amabwiriza,
gukurikira amasomo no gukora ubushakashatsi ni byo byatumye ngira aho ngera.”
![]() |
| Bwana Saleh UWIMANA Umuyobozi wa KSP Rwanda |
Mu ijambo rye, Umuyobozi wa KSP RWANDA and Training Center, Bwana Saleh UWIMANA, yashimiye abanyeshuri bose bagize ubutwari bwo gusoza amahugurwa, by’umwihariko abitwaye neza. Yabasabye kuzaba abambasaderi beza b’ikigo aho bagiye hose, bagaharanira guhanga udushya no kwihangira imirimo. Yanamenyesheje ko mu kwezi kwa Gashyantare umwaka utaha wa 2026 hateganyijwe ibikorwa bya Graduation ku banyeshuri bose bahuguwe mu mwaka wa 2024–2025.
Yagize ati:“Muri KSP RWANDA ntidusumbanya abanyeshuri. Uko waba
uri kose n’aho waturutse hose, duha amahirwe kuri bose. Ubu ntituzajya
turangiriza kuri defance gusa, ahubwo tuzajya tunategura ibirori bya
graduation, kuko ni intambwe ikomeye mu rugendo rw’umunyeshuri.”
Yakomeje anenga imyumvire ikiri mu rubyiruko isuzugura amasomo
y’imyuga n’ubumenyingiro, agaragaza ko gutsindwa akenshi biterwa no kubura
icyizere no kudaha agaciro ubumenyi umuntu ahabwa. Yasabye ababyeyi
n’abashoramari kwigirira icyizere abarangije muri KSP RWANDA & Training
center, agaragaza ko biteguye ku isoko ry’umurimo ku gipimo cyo hejuru.
| NIYIDUHA Didace Umunyeshuri wahize abandi mu manota KSP Rwanda&Training Center |
Muri iki gikorwa kandi hatanzwe ibihembo, aho Niyiduha Didace yahembwe nk’Umunyeshuri wahize abandi mu manota n’amanota 92% mu ishami rya CCTV Camera Installation, mu gihe Nikuze Joselyne yahembwe nk’uwakoze Project Nziza Kurusha Izindi (Best Project) mu ishami rya Filmmaking and Video Production.
Kuva KSP RWANDA & Training Center yatangiza ibikorwa byayo mu mwaka wa 2021, imaze guhugura abarenga 3000 mu byiciro bitandukanye by’imyuga n’ubumenyingiro, benshi muri bo bakaba barahise binjira ku isoko ry’umurimo abandi bakihangira imirimo. Ibi bigaragaza ko imyuga itagomba gufatwa nk’inzira y’abananiwe, ahubwo ari umusingi ukomeye w’iterambere rirambye n’ejo hazaza h’urubyiruko rw’u Rwanda.
| Ifoto y'Urwibutso,Umuyobozi,Abarimu n'abanyeshuri bahawe ibihembo |
IMIHIGO NEWS

0 Comments
Imihigonews