Izuba ryinshi ryibasiye imirenge itandatu ryatumye abahinzi batakaza umusaruro, ubuyobozi busaba ko abatishoboye bazagobokwa igihe cy’isarura.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwatangaje ko imibare
y’agateganyo igaragaza ko imiryango irenga 2500 yarumbije imyaka kubera izuba
ryacanye mu kwezi kwa Ugushyingo 2025, ntihagire imvura igwa, bikaba
byagaragaye mu mirenge itandatu igize aka Karere, ahiganjemo Umurenge wa
Nyabitekeri.
Ibi byatangajwe ku wa 23 Ukuboza 2025, ubwo Guverineri w’Intara
y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, n’abandi bayobozi bo mu nzego
zitandukanye basuraga Umurenge wa Nyabitekeri, umwe mu mirenge wagizweho
ingaruka zikomeye n’izuba ryangije imyaka y’abaturage, bigateza impungenge
z’inzara n’ubukene mu bice byibasiwe.
Ikibazo cy’izuba ryangije imyaka cyagaragaye mu mirenge itandatu
muri 15 igize Akarere ka Nyamasheke, ariyo Nyabitekeri, Kagano, Bushenge,
Gihombo, Mahembe na Kilimbi. Abaturage bavuga ko imvura y’umuhindo yatinze,
maze igwa imyaka igeze igihe cyo kurabya, izuba riba ryinshi bituma iyo myaka
yumira mu mirima.
Dusengimana Jean Claude, wo mu Murenge wa Nyabitekeri, wari
wahinze ibishyimbo n’ibigori kuri ARE 45, avuga ko yari yiteze kweza toni
eshatu z’ibigori n’ibilo 360 by’ibishyimbo, ariko Ugushyingo kose kurangira nta
mvura iguye.
Yagize ati:“Ibishyimbo byarumye bishiramo utugori turi
kuturandura tujya kutugaburira amatungo. Aho nezaga toni eshatu z’ibigori
n’ibilo 360 by’ibishyimbo, nta n’ibilo 30 nzakuramo. Turasaba Leta ko
yadutabara kuko turashonje.”
Abaturage ba Nyabitekeri bageze mu myaka irenga 70 y’amavuko
bavuga ko kuva babaho ari bwo bwa mbere bahuye n’ikiza cy’izuba cyangiza imyaka
ku rwego rwo hejuru gutya.
Ku rundi ruhande, Batamuriza Angelique, wo mu Kagari ka Shara mu
Murenge wa Kagano, wari wahinze ibishyimbo bihemberwa, avuga ko yari yiteze
kweza ibilo 120 ariko izuba riza igihe cyo kurabya bigatuma ururabyo ruhunguka.
Ati:“None nta n’ibilo 20 nzakuramo. Turasaba Leta kudufasha
kugira ngo tutazicwa n’inzara.”
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco,
yavuze ko imiryango yahuye n’ingaruka z’izuba muri Nyamasheke yamaze kubarurwa,
asaba ko n’utundi turere dukora iyo mibare hagamijwe gutegura ubufasha ku
bazagira ikibazo cy’ibiribwa.
Yagize ati:“Twasabye ko basubira mu mibare bakagaragaza
imiryango izagira ikibazo gikomeye, kugira ngo mu gihe abandi bazaba basarura,
bo tuzashake uko bagobokwa.”
Imibare y’agateganyo igaragaza ko imiryango irenga 2500 yahuye
n’iki kibazo, harimo 1424 yo mu Murenge wa Nyabitekeri. Ni imibare ishobora
guhinduka kuko guhera tariki ya 13 Ukuboza 2025, imvura yatangiye kugwa mu bice
byari byarayibuze, nubwo ku bahinze nyuma imyaka yabo yari imaze kwangirika.
Iki kibazo cy’izuba ryinshi kigaragaza uko impinduka z’ikirere
zikomeje kugira ingaruka zikomeye ku buhinzi, cyane cyane ku bahinzi
b’abatishoboye bashingira ku mvura. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI)
imaze iminsi igaragaza ko amapfa ari kwiyongera mu bice bimwe by’igihugu kubera
ihindagurika ry’ibihe, isaba inzego z’ibanze gukangurira abahinzi gukoresha
uburyo bwo kuhira, guhinga imbuto zihanganira izuba no gutegura neza igihembwe
cy’ihinga.
MINAGRI yanatangaje ko iri gukorana n’inzego z’ibanze mu
gutegura ingamba zo gutabara imiryango izagaragaramo ikibazo cy’ibiribwa, no
gushyira imbaraga mu mishinga yo guhangana n’ingaruka z’izuba n’imvura nkeya,
hagamijwe kurengera umutekano w’ibiribwa n’imibereho y’abaturage.
IMIHIGO NEWS

0 Comments
Imihigonews