Uregwa avuga ko atigeze aba Interahamwe, agaragaza ko yashakanye n’Abatutsi ndetse anerekana ifoto avuga ko atari we Ubushinjacyaha bushakaga.
Jean Paul Micomyiza alias Mico, woherejwe mu Rwanda n’igihugu
cya Sweden, yatangiye kwiregura ku byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994 aregwa, abihakana byose, mu rubanza ruburanishwa n’Urugereko
rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi
rufite icyicaro i Nyanza.
Micomyiza uregwa uruhare mu bikorwa byakorewe mu gihe cya
Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiye urukiko ko nta ruhare yagize muri ibyo
byaha, agaragaza ko mu 1994 yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka
wa mbere, yiga yirihira kandi ataha, bityo adafite aho ahuriye n’ibikorwa
by’ubwicanyi.
Mu kwiregura kwe, Jean Paul Micomyiza yavuze ko yashinjwe kuba
Interahamwe nyamara izo nterahamwe zari iz’ishyaka rya MRND, akavuga ko atari
kuba Interahamwe kandi yari umunyeshuri wigiraga ku giti cye.
Yagize ati:“Sinari kuba Interahamwe ngo nige nirihira.”
Yabwiye urukiko kandi ko yari azwi cyane mu mikino irimo
Volleyball, Basketball na Football, bityo kuba hari abavuga ko bamumenyaga
atabona aho bishingira, kuko yari umuntu wagaragaraga mu bikorwa by’urubyiruko.
Micomyiza yemeye ko mukuru we yishwe mu 1994 azira uko yasaga,
ariko avuga ko bitamugize umuntu ugirira urwango Abatutsi. Ati:“Nari kugirira
urwango Abatutsi nkabashakamo? Ndetse nkababyaramo?”
Yakomeje avuga ko yigeze kugerageza kwinjira mu Nkotanyi ubwo
zari zigiye gukina umupira ku Mulindi, ariko ntiyemererwe. Ati:“Iyo batansubiza
inyuma simba ndi aha, wenda nari kugwa ku rugamba cyangwa nkaba ndi kubaka
urwambyaye.”
Mu rukiko, Micomyiza yerekanye ifoto y’umugabo avuga ko
Ubushinjacyaha bwashakaga witwa Micomyiza Jean Paul alias Mico, abaza urukiko
niba uwo muntu ari we uregwa. Yavuze ko uwo bashakaga atamuzi kandi atari we
uri imbere y’urukiko.
Yagize ati:“Micomyiza bagize mubi si we uri imbere yanyu.”
Micomyiza yanavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
yateguwe na Leta y’icyo gihe, ariko we atari mu nzego zayo.
Ku ruhande rw’abamwunganira, Me Karuranga Salomon, umwe
mu banyamategeko be, yavuze ko umukiriya we atari Interahamwe bityo
atashoboraga no kuziyobora. Ati:“Ntiwayobora icyo utari cyo.”
Me Karuranga kandi yavuze ko Micomyiza atashinze bariyeri aho Kwa se Ngoga, ko
irondo ryari rihari ryashinzwe na Leta, ndetse ko nta gikorwa cyo kwica
ashinjwa cyigeze kimuhuriraho. Yongeyeho ko Micomyiza atigeze atunga imbunda
nk’uko abishinjwa, kandi atari mu bateguye Jenoside.
Yagize ati:“Uyu mubona imbere yanyu yari umunyeshuri w’umwaka wa
mbere, ntiyari intiti muri uriya mujyi w’intiti.”
Abunganira Micomyiza bashimangiye ko nubwo yari Umuhutu, na we
yari mu bantu batari bishyigikiye Interahamwe, kuko na zo zishe mukuru we, ku
buryo iyo na we zimubona zari kumwica.
Jean Paul Micomyiza akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994, akaburana ahakana. Urubanza rwe rurimo kuburanishwa
n’Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga
n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza, rukaba ruteganyijwe gukomeza
ku wa 11 Gashyantare 2026, igihe Ubushinjacyaha buzakomeza gusobanura
impamvu z’ibirego.
IMIHIGO NEWS

0 Comments
Imihigonews