Urukiko Rukuru rw’Ubujurire rwo muri Afurika y’Epfo rwemereye umuryango w’uwahoze ari Perezida wa Zambia, Dr. Edgar Chagwa Lungu, kujurira ku mwanzuro w’urukiko wategetse ko umurambo we woherezwa muri Zambia kugira ngo ari ho ashyingurwa.
Uyu mwanzuro wafashwe ku wa 23 Ukuboza 2025, nyuma y’uko
umuryango wa Dr. Lungu umaze igihe usaba ko yashyingurwa muri Afurika y’Epfo,
aho yapfiriye, aho kumwohereza
mu gihugu cye cya Zambia.
Ku wa 8 Kanama 2025, nyuma y’amezi abiri Dr. Lungu apfiriye mu
bitaro byo muri Afurika y’Epfo aho yari arimo kwivuriza, Urukiko Rukuru rwa
Pretoria rwategetse ko umurambo we woherezwa muri Zambia, hashingiwe ku kuba
yarabaye Umukuru w’Igihugu kuva mu 2015 kugeza mu 2021.
Mbere y’icyo cyemezo, ku wa 15 Kamena 2025, umuryango wa Dr.
Lungu wari wumvikanye na Leta ya Zambia ko azashyingurwa mu Mujyi wa Lusaka,
Leta ikaba ari yo yagombaga kuyobora ibikorwa byose by’ishyingurwa, hashingiwe
ku mwanya Lungu yari afite nk’uwahoze ari Perezida.
Icyakora, umuryango wa Dr. Lungu waje kwisubiraho, ufata
icyemezo cyo kudohereza umurambo muri Zambia, ugaragaza ko utizeye ko Leta
izubahiriza ibyo yari yemeye. Byongeye, byatangajwe ko Dr. Lungu yasize asabye
ko Perezida Hakainde Hichilema atazitabira umuhango wo kumushyingura.
Mu gihe imyiteguro yo gushyingura Dr. Lungu muri Afurika y’Epfo
yari igeze kure, Urukiko Rukuru rwa Pretoria rwahagaritse by’agateganyo uwo
muhango, wagombaga kubera mu Mujyi wa Johannesburg, mu gihe hategerejwe
isuzumwa ryimbitse ry’urubanza.
Ku wa 4 Kanama 2025, urukiko rwumvise impande zombi, umuryango
wa Dr. Lungu na Leta ya Zambia, buri ruhande rusobanura icyifuzo cyarwo:
umuryango usaba ko yashyingurwa i Johannesburg, mu gihe Leta yashimangiraga ko
agomba gushyingurwa i Lusaka.
Umucamanza yasobanuye ko amategeko ya Zambia ateganya ko abahoze
ari abakuru b’ibihugu bashyingurwa mu irimbi ryabugenewe, bityo ko icyifuzo cya
Leta gifite ishingiro kurusha icy’umuryango, ari na byo byashingiweho mu
gutegeka ko umurambo woherezwa muri Zambia.

0 Comments
Imihigonews