-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Kigali rwagati hongerewe ahantu rusange ho kuruhukira, hafungurwa ubusitani bushya mu minsi mikuru isoza umwaka (amafoto)


Ubu busitani buri hagati ya Centenary House na Kigali City Tower bwahinduye isura y’aka gace, butanga umwanya wo gusabana, kuruhuka no kwishimira iminsi mikuru mu mujyi wa Kigali.

Mu rwego rwo guteza imbere imiturire igezweho no gutuma Umujyi wa Kigali ugira ahantu henshi rusange ho kuruhukira, ku wa 24 Ukuboza 2025 hafunguwe ubusitani bushya mu mujyi rwagati wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, igikorwa cyahujwe no kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, kikakirirwa neza n’abaturage n’abagenda muri aka gace.

Mu myaka ishize, Umujyi wa Kigali wakomeje kwaguka no kuzura inyubako z’ubucuruzi n’ibiro, bituma hagenda hagabanuka ahantu hafunguye ho kwidagadura no kuruhukira mu mujyi rwagati. Icyakora, mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025, ubuyobozi bw’umujyi n’abafatanyabikorwa bafashe icyemezo cyo guhindura agace kari gasanzwe kazitiye, bagashyiramo ubusitani bugamije kugarura umwihariko w’ahantu rusange (public space) mu mutima wa Kigali.

Ubu busitani bushya buherereye mu Karere ka Nyarugenge, ahari ihuriro ry’inyubako zikomeye zirimo Centenary House, inyubako yahoze yitwa UTC, kwa Rubangura ndetse na Kigali City Tower. Aka gace kazwiho kuba inzira ikomeye y’ubucuruzi n’ingendo za buri munsi, bityo guhindurwa ahantu ho kuruhukira byahise bihindura imiterere y’aho hantu mu buryo bugaragara.

Mbere yo gufungurwa, aka gace kari kazitiye n’amabati, ibintu byatumye benshi bakeka ko hagiye kubakwa indi nyubako nshya, nk’uko byagiye bigaragara henshi mu mujyi. Icyakora, mu mugoroba wo ku wa 24 Ukuboza 2025, abari bahari batangajwe no kubona amabati akurwaho, hagahita hagaragara ubusitani butunganyije, burimo ibyatsi bitoshye, imitako ijyanye n’iminsi mikuru, n’umwanya wagenewe kwakira abantu benshi.

Nshimiyumuremyi Festus, umwe mu bakorera hafi y’aho ubu busitani buherereye, yavuze ko iki gikorwa cyatumye bongera kubona icyizere cy’uko umujyi utubakira gusa inyubako, ahubwo unita no ku mibereho y’abawutuyemo.

Ati: “Twari tumenyereye kubona ahantu hazitiye hakurikirwa n’inyubako nshya. Ariko kubona bahashyize ubusitani byerekana ko hari n’undi mujyi w’abantu, aho umuntu ashobora kwicara, agahumeka, akaruhuka.”

Ku rundi ruhande, Bosco Muhire yavuze ko kuba ubusitani bwarafunguwe mu gihe cy’iminsi mikuru byatumye umujyi urushaho kugira ubuzima.

Ati: “Iminsi mikuru isanzwe ihuriza abantu benshi mu mujyi. Iyo hongerwemo ahantu hatunganyije nk’aha, bituma abantu batava mu rugo gusa, ahubwo bakagira aho bahurira, bagasabana kandi bakishimira umujyi wabo.”

Ababyeyi n’abana na bo ntibasibye kugaragaza ibyishimo. Mushikiwimanzi Denise yavuze ko ubu busitani bwabaye n’ahantu heza ho kwigishiriza abana umuco wo gukunda umujyi no kuwufata neza.

Ati: “Abana babonye ahantu heza ho gufotora no gutemberera. Bituma banamenya ko umujyi atari aho gukorera gusa, ahubwo ari n’aho kwidagadurira mu buryo butekanye.”

Ubu busitani bwatatswe ku bufatanye na Enterprises Urwibutso ya Sina Gerard, yagize uruhare mu gutunganya imitako n’ikirere cy’iminsi mikuru. Itorero ry’iki kigo na ryo ryasusurukije abaturage binyuze mu mbyino n’indirimbo byatanze ishusho y’umuco n’ibyishimo by’iminsi mikuru isoza umwaka.

Abasesengura imiterere y’imijyi bagaragaza ko kongera ahantu rusange nk’ubu busitani bifasha mu kongera ubusabane bw’abaturage, guteza imbere ubukerarugendo bwo mu mijyi (urban tourism), no gutuma umujyi ugaragara nk’uwita ku buzima n’imibereho myiza y’abawugenderera.

Ifungurwa ry’ubu busitani bushya mu mujyi rwagati wa Kigali ni indi ntambwe igaragaza icyerekezo cy’umujyi uharanira guhuza iterambere ry’ubwubatsi n’imibereho myiza y’abaturage. Mu gihe iminsi mikuru isoza umwaka ikomeje, benshi bagaragaje ko ahantu nk’aha hakwiye gukomeza kubaho no kongerwa mu bindi bice by’umujyi, kugira ngo Kigali ikomeze kwiyubakira isura y’umujyi ugezweho, w’abantu kandi wita ku buzima rusange.

 

IMIHIGO NEWS

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153