Raporo ngarukamwaka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yiswe Statistical Year Book 2025 igaragaza ko abagore barenga 35.105 mu Rwanda bafashe umwanzuro wo kwifungisha burundu mu rwego rwo kuboneza urubyaro, aho 4.219 muri bo bifungishije muri 2024.
Imibare y’iki kigo yerekana ko gahunda zo kuboneza urubyaro mu
Rwanda zikomeje kwiyongera uko imyaka ishira. Muri rusange, abakoresha uburyo
bwo kuboneza urubyaro bamaze kugera ku barenga miliyoni ebyiri, ugereranyije
n’abagera kuri miliyoni 1,5 mu 2019. Ibi bivuze ko mu myaka itanu ishize,
abantu barenga ibihumbi 492 biyongereye mu bakoresha serivisi zo kuboneza
urubyaro.
Mu buryo butandukanye bukoreshwa mu Rwanda, ubwa agapira
(implant) ni bwo bukunzwe cyane bukaba bukoreshwa n’abantu 879.113, barimo
212.974 batangiye kubukoresha muri 2024. Bukurikirwa n’uburyo bw’inshinge,
bukoreshwa n’abantu 671.008, barimo 180.182 bashya mu mwaka wa 2024. Ibinini
nabyo biracyakoreshwa cyane, aho abakoresha bageze kuri 348.291, barimo 141.205
bashya muri 2024.
Abakoresha IUD, agapira gashyirwa mu mura gakorana n’imisemburo,
bageze kuri 51.630 barimo 11.990 bashya. N’ubwo uburyo bugezweho bukomeje
kwitabirwa, hari abakoresha uburyo gakondo (kubara iminsi, urunigi n’ubundi
buryo bworoshye) bagera kuri 25.705.
Izamuka ry’abafashe umwanzuro wo kwifungisha burundu
Umubare w’abagore bifungisha burundu warakomeje kwiyongera uko
imyaka ishira: mu 2019 bari 14.456, mu 2020 bagera kuri 18.350, mu 2021 bagera
kuri 20.904, mu 2022 26.285, mu 2023 31.439, kugeza mu 2024 bageze kuri 35.105.
Ku ruhande rw’abagabo, 4.432 bifungishije burundu bakoresheje vasectomy,
harimo 121 muri 2024. Ubu buryo ni bwo bwonyine bwifashishwa n’abagabo mu
kwifungisha burundu, bukaba bukorwa hifashishijwe gufunga inzira y’intanga
z’abagabo.
Ubushakashatsi bwa karindwi ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage
(DHS 7) bwakozwe muri 2025 bwerekanye ko abagore bubatse bari hagati y’imyaka
15 na 49 bakenera serivisi zo kuboneza urubyaro ku kigero cya 78%. Kuboneza
urubyaro ni imwe muri gahunda Leta y’u Rwanda yashyize imbere mu rwego rwo
kugabanya umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage, kurwanya ubukene no kunoza
serivisi z’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.
Imibare ya NISR igaragaza ko ubwiyongere bw’Abanyarwanda mu
myaka icumi (2012-2022) bwari ku kigero cya 2,3%. N’ubwo ubuso bw’igihugu
buzaguma ari bumwe, mu mwaka wa 2050 umubare w’abaturage uteganyijwe kugera ku
barenga miliyoni 22, uhereye kuri miliyoni zisaga 14,1 ubu. Ibi biterwa n’uko
Umunyarwandakazi asanzwe abyara abana 3,6, mu gihe impuzandengo mpuzamahanga
ari 2,3.
N’ubwo umubare w’abaturage uteganyijwe gukomeza kwiyongera, hari
intambwe igaragara mu kugabanya umubare w’abana umugore abyara, uva kuri 8,6 mu
1978, ukagera kuri 4,0 mu 2012. Ibi byajyanye no kugabanya igwingira ry’abana
n’impfu z’abagore babyara, aho byavuye kuri 203 ku babyeyi 100.000 mu 2020,
bigera kuri 149 mu 2025.
Ariko, haracyari imbogamizi zirimo ikibazo cy’abangavu baterwa
inda. Ubushakashatsi bwa DHS 7 bwerekanye ko abangavu baterwa inda biyongereye
bagera kuri 8% ugereranyije na 5% mu 2020, bigaragaza ko hakiri urugendo rwo
kunoza ubukangurambaga n’uburezi mu byerekeye ubuzima bw’imyororokere.
IMIHIGO NEWS | UBUZIMA | With in the best News

0 Comments
Imihigonews