OpenAI igiye kugerageza gushyiramo amatangazo yamamaza muri ChatGPT ku bakoresha batishyura n’aba Go, mu gihe abafite Plus na Pro bazakomeza gukoresha serivisi nta matangazo. Iyi ni intambwe nshya mu gushaka uburyo burambye bwo kwinjiza amafaranga muri AI,
OpenAI, ikigo cyateje imbere ChatGPT, kigiye gutangira kugerageza gushyiramo amatangazo yamamaza (ads) muri serivisi ya ChatGPT, ku bakoresha Free tier n’abiyandikishije kuri ChatGPT Go ($8 ku kwezi) mu rwego rwo kwagura uburyo bwinjiza amafaranga no guhangana n’ikiguzi kiri kuzamuka cy’ishoramari mu bikorwaremezo bya AI.
Ibi byatangajwe n’ikinyamakuru Wall Street Journal na Bloomberg,
bivuga ko iyi ari impinduka ikomeye kuri OpenAI kuko itari isanzwe icuruza
amatangazo mu serivisi zayo ahubwo yishingikirizaga ku mafaranga y’abakoresha
bishyura.
Nk’uko ayo makuru abigaragaza, OpenAI ifite abakoresha ChatGPT
barenga miliyoni 800 buri cyumweru, ariko abari munsi ya 5% gusa ni bo bishyura
serivisi za Plus Pro cyangwa izindi zishyurwa.
Ibi bituma OpenAI ishaka ubundi buryo burambye bwo kwinjiza
amafaranga cyane ko ishoramari mu bikorwaremezo bya AI riteganyijwe kugera kuri
miliyari 115 z’amadolari bitarenze 2029.
Amatangazo azajya agaragara ku ruhande rw’ibisubizo ChatGPT
itanga, by’umwihariko igihe uyikoresha agaragaje ubushake bwo kugura cyangwa
ashakisha amakuru ajyanye n’ibicuruzwa na serivisi.
Ku rundi ruhande, abakoresha ChatGPT Plus na Pro bazakomeza
gukoresha serivisi nta matangazo yamamaza ibintu bigaragaza ko OpenAI ishaka
gukomeza guha agaciro abakiriya bishyura amafaranga menshi.
Biteganyijwe ko ubucuruzi bwo kwamamaza muri ChatGPT bwazahesha
OpenAI amafaranga akabakaba angana na miliyari 25 z’amadolari buri mwaka,
bigatuma iba imwe mu mishinga ikomeye ya AI icuruza amatangazo ku rwego rw’isi.
N’ubwo ubu buryo bushya bwo kwamamaza muri ChatGPT bubonwa
nk’igisubizo ku bibazo by’ishoramari, ntibuvugwaho rumwe na benshi, kuko hari
abatinya ko bwashobora kugira ingaruka ku bwisanzure, ubusugire n’ubwizerwe
bw’ibisubizo bya AI. Gusa OpenAI igaragaza ko ari intambwe ikenewe mu gutuma AI
ikomeza kubaho no gutera imbere mu buryo burambye.
IMIHIGO NEWS | TECHNOLOGY | With in the best News

0 Comments
Imihigonews