-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Bruno Ferry ya garutse mu Rwanda kongera kuyobora Reyo Siporo FC mbere yo guhura na Al-Hilal SC



Bruno Ferry agarutse ayobora Reyo Siporo FC mu myiteguro y’umukino ukomeye wa Shampiyona y’u Rwanda uzayihuza na Al-Hilal SC kuri Stade Amahoro.

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 16 Mutarama 2026 umutoza mukuru wa Reyo Siporo FC, Bruno Ferry yageze mu Rwanda avuye mu Bufaransa aho yari yaragiye kwita ku mubyeyi we wari urwaye agaruka kongera kuyobora iyi kipe mu myiteguro y’umukino ukomeye wa shampiyona izayihuza na Al-Hilal SC kuri Stade Amahoro.

Bruno Ferry yari amaze igihe adahari kubera impamvu z’umuryango aho yari yarahawe uruhushya n’ubuyobozi bwa Reyo Siporo FC ajya iwabo mu Bufaransa. Muri icyo gihe, iyi kipe yari isigaye iyobowe n’umutoza wungirije Lomami Marcel, mu mikino ya shampiyona n’andi marushanwa.

Akigera mu Rwanda, Bruno Ferry ntiyigeze atakaza umwanya kuko yahise ajya ku kibuga atangira imyitozo agamije gutegura neza abakinnyi be. Ibi abikoze mu gihe hari umukino ukomeye ateganyijwe, aho agomba kugaragaza ubushobozi bwe nk’umutoza mukuru cyane cyane nyuma yo gutsindwa bikomeye n’Ikipe y’ingabo z’u rwanda APR FC ibitego 4-1 mu mukino wa FERWAFA Super Cup baheruka guhuriramo.

Mbere yo kujya mu Bufaransa, Ferry yari yafashe icyemezo cyo guhagarika rutahizamu Ndikumana Asman kubera kutubahiriza amabwiriza y’ikipe. Gusa, biteganyijwe ko ashobora kwifashisha rutahizamu Fall Ngagne, witeguye kongera kugaruka mu kibuga nyuma y’amezi 11 yari amaze avunitse.

Kugeza ubu, Reyo Siporo FC iri ku mwanya wa cyenda ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 24, mu gihe Al-Hilal SC bazahura iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 32, ibintu byerekana ko uyu mukino uzaba ukomeye ku mpande zombi.

Umukino wa Reyo siporo FC na Al-Hilal SC uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Mutarama 2026 kuri Stade Amahoro. Ni umukino utegerejwe na benshi, aho Bruno Ferry azaba asabwa kugaragaza impinduka nziza no gufasha ikipe ye gukomeza guhatanira imyanya myiza ku rutonde rwa shampiyona




IMIHIGI NEWS | IMIKINO| With in the best News


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153