Mu Mujyi wa Butembo, uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abaturage bahagaritse imirimo ku wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama 2026, barigaragambya basaba ko amahoro n’ituze byagaruka, banamagana umutekano muke umaze igihe kirekire, bavuga ko bigoye gutandukanya imitwe yitwaje intwaro n’abajura bitwaje intwaro.
Butembo ni umwe mu mijyi imaze igihe ihangayikishijwe n’ibibazo
by’umutekano muke, birimo ubwicanyi, ubujura bwitwaje intwaro n’ihohoterwa
rikorerwa abaturage. Ibi byatumye imiryango itandukanye ya sosiyete sivile
ikomeza gusaba Leta gufata ingamba zikomeye zo kugarura ituze n’umutekano
urambye muri uyu mujyi.
Iby’iyi myigaragambyo byemejwe n’Umuryango LUCHA (Lutte Pour le
Changement) uharanira impinduka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu muryango watangaje ko abaturage bahisemo guhagarika imirimo yose mu rwego
rwo kugaragaza uburakari n’agahinda batewe n’umutekano muke udashira.
Guhera mu gitondo cya kare, ibikorwa hafi ya byose by’imibereho
n’iterambere byahagaze. Amabanki yarafunze, amaduka arakinga imiryango,
serivisi zitandukanye zirahagarara, amashuri arafunga, ibintu byagaragaje
ubukana n’uburemere bw’iki gikorwa.
Nk’uko LUCHA ibitangaza, iyi myigaragambyo yari igamije kwamagana
kudakemura ikibazo cy’umutekano muke umaze igihe kirekire muri Butembo no
gusaba abayobozi b’inzego zitandukanye gufata ingamba zifatika zo guhangana
n’ubwicanyi, ubujura n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi, nk’uko byanditswe
n’ikinyamakuru Info CD cyo muri RDC.
Jean Pierre Kasma, umwe mu bayoboke ba LUCHA, yavuze ko uwo
munsi bawise “Umunsi wapfuye”, ugamije gusaba:
- Gukuraho
Meya wa Butembo,
- Gusimbuza
Umuyobozi wa Polisi muri uwo mujyi,
- Kwimura
aho imitwe ya Wazalendo yari yarashinze ibirindiro mu mujyi no mu nkengero
zawo,
- Gukora
iperereza ryigenga rigamije kurengera abahohotewe no gutanga ubutabera.
LUCHA igaragaza ko umutekano ukomeje kuba mubi muri Butembo, aho
ubwicanyi, ubujura bukabije bwitwaje intwaro, kwinjirira abaturage no kubambura,
hamwe n’ibindi bikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu bikomeje
kugaragara buri munsi.
Uyu muryango uhuza ibi bibazo n’ikwirakwizwa ry’intwaro mu
baturage ridafite igenzura. Jean Pierre Kasma yagize ati:
“Turasaba abayobozi ku rwego rw’igihugu gufata ingamba zo kwemeza ko abantu
batunze intwaro badafite uburenganzira bazisohora mu mujyi. Ubu biragoye
gutandukanya abajura bitwaje intwaro n’imitwe yitwaje intwaro.”
Yakomeje avuga ko hari n’abiyita Wazalendo bagenda mu mijyi
bisanzuye, ibintu byongera ubwoba n’akajagari mu baturage.
Iyi myigaragambyo rusange yo guhagarika imirimo igaragaza uko
abaturage ba Butembo barambiwe umutekano muke uhoraho, bakaba basaba Leta ya
RDC gushyira imbere umutekano w’abaturage, kubahiriza amategeko no kugarura
icyizere mu buyobozi. Ibyemezo bizafatwa nyuma y’iki gikorwa birategerezwa
kugira uruhare runini mu hazaza h’umutekano w’uyu mujyi.

0 Comments
Imihigonews