-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

FIFA ihaye abasifuzi 18 b’Abanyarwanda ibirango bibemerera kuyobora imikino mpuzamahanga mu 2026



Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryahaye abasifuzi 18 b’Abanyarwanda ibirango bibemerera kuyobora imikino ku rwego mpuzamahanga mu mwaka w’imikino wa 2026, mu gikorwa cyabereye mu Rwanda ku wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026, gishyikirizwa n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe.

Iki gikorwa kije gikomeza kugaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera mu iterambere ry’umupira w’amaguru, cyane cyane mu rwego rwo guteza imbere abasifuzi no kubashyira ku rwego mpuzamahanga. Kuba FIFA ikomeje kwongera umubare w’abasifuzi b’Abanyarwanda bemererwa gusifura ku rwego rwo hejuru bifatwa nk’ikimenyetso cy’ubwizerwe n’ubushobozi bagaragaza.

Mu muhango wo gutanga ibi birango, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, yashimye aba basifuzi ku bwitange n’ubunyamwuga bagaragaje, abasaba gukomeza kurangwa n’ubunyangamugayo, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga, kuko bazaba bahagarariye u Rwanda mu marushanwa atandukanye yo ku rwego mpuzamahanga.

Mu bahawe ibi birango harimo abasifuzi bo hagati, abasifuzi bo ku ruhande, ndetse n’ukoresha ikoranabuhanga rya VAR, bigaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bikomeje gutanga abasifuzi bafite ubumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga rigezweho rikoreshwa mu mupira w’amaguru w’iki gihe.

Mu basifuzi bo hagati b’abagabo bahawe ibi birango harimo Twagirumukiza Abdoul Karim, Ishimwe Jean Claude, Uwikunda Samuel, Rulisa Patience Fidèle na Nsabimana Célestin, mu gihe mu bagore harimo Umutoni Aline na Byukusenge Henriette.

Abasifuzi bo ku ruhande b’abagabo ni Ndayisaba Saïd Hamisi, Mugabo Eric, Karangwa Justin, Mutuyimana Dieudonné, Ishimwe Didier na Habumugisha Emmanuel. Ku ruhande rw’abagore, bahawe ibi birango harimo Murangwa Usenga Sandrine, Umutesi Alice, Mukayirangwa Régine na Akimana Juliette.

Hari kandi Mukansanga Salima Rhadia, wemerewe gukoresha ikoranabuhanga rya VAR, akomeza kuba umwe mu basifuzi b’Abanyarwandakazi bakomeje kwitwara neza ku rwego mpuzamahanga.

Ibi birango byahawe abasifuzi b’Abanyarwanda bitegerejweho kongera icyizere cy’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga, no gufasha abasifuzi gukomeza kunguka ubunararibonye mu marushanwa yo ku rwego rwo hejuru. Ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo guteza imbere umupira w’amaguru n’imiyoborere yawo mu Rwanda.

 


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153