Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko mu mwaka wa 2025, kawa u Rwanda rwohereje ku masoko mpuzamahanga yinjirije igihugu arenga miliyari 216 Frw, biturutse ku kwiyongera k’umusaruro, izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga ndetse n’izamuka ry’ubwiza bwa kawa nyarwanda.
Kawa ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu bikomeje kugira uruhare
rukomeye mu bukungu bw’u Rwanda. Mu myaka ishize, gahunda za Leta zo kuzamura
umusaruro n’ubwiza byatumye kawa nyarwanda ikomeza kwiyongera ku masoko
mpuzamahanga, bigira ingaruka nziza ku mafaranga yinjira mu gihugu.
NAEB yatangaje ko amafaranga yinjijwe na kawa mu 2025 yazamutse
ava kuri miliyari zirenga 129 Frw zinjiye mu 2024, agera ku miliyari zirenga
216 Frw, bigaragaza izamuka ridasanzwe mu nyungu zituruka muri uwo musaruro.
Imibare igaragaza ko mu 2025, u Rwanda rwohereje hanze toni
23.860 za kawa, mu gihe mu 2024 rwohereje toni 17.142, bivuze ko umusaruro
woherejwe hanze wiyongereyeho 39%, mu gihe amafaranga yinjijwe yiyongereyeho 65%.
Iri zamuka ryatewe ahanini n’izamuka ry’igiciro cya kawa ku
isoko mpuzamahanga, aho cyazamutseho 19% mu 2025 ugereranyije n’umwaka wabanje.
Ibi byatumye igiciro cya kawa y’u Rwanda kigera ku madorali 6,2 ku kilo, bituma
ikomeza kwigarurira isoko no kwitabwaho kubera ubuziranenge bwayo.
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude, yavuze ko ibi ari
ikimenyetso cy’intambwe nziza u Rwanda ruri gutera mu rwego rwo guteza imbere
ibihingwa byinjiriza igihugu amadovize.
Bizimana yagaragaje ko aya mafaranga yinjijwe azafasha u Rwanda
kugera ku ntego rwihaye yo kuzajya rwohereza ku isoko mpuzamahanga toni zirenga
ibihumbi 32 by’ikawa, bikazinjiriza igihugu arenga miliyoni 192 z’amadolari ya
Amerika mu 2029, ubwo hazaba hasozwa gahunda ya NST2. Ibi byitezweho kongera
ubushobozi bw’abahinzi no gushimangira ubukungu bw’igihugu.

0 Comments
Imihigonews