Perezida Trump yavuze ko gahunda yo kugenzura no gusana ubukungu bwa Venezuela, cyane cyane inganda z’ibikomoka kuri peteroli, ishobora kumara imyaka myinshi kandi isaba igenzura ryagutse.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump,
yasezeranyije ko Amerika ishobora kugira uruhare rurerure mu miyoborere no
gusana ubukungu bwa Venezuela, by’umwihariko mu rwego rw’inganda z’ibikomoka
kuri peteroli, nyuma y’ibikorwa bya gisirikare byakuye ku butegetsi Perezida
Nicolás Maduro.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mpuzamahanga, Trump
yavuze ko igihe Amerika izamara ifite uruhare muri Venezuela “kizerekanwa
n’igihe cyonyine”, ariko ko bishobora kurenza amezi cyangwa umwaka umwe,
hagamijwe kongera umusaruro w’ibikomoka kuri peteroli no gufasha ubukungu
bw’icyo gihugu gusubira ku murongo.
Perezida Trump yavuze ko nyuma y’uko ingabo za Amerika zakuye ku
butegetsi Perezida Nicolás Maduro mu bikorwa bya gisirikare byabereye mu gihugu
cya Venezuela, Washington ishobora gukurikirana ibikorwa byo gusana ubukungu
bw’icyo gihugu. Trump yagaragaje ko gahunda yo kongera gusubiza ku murongo
inganda z’ibikomoka kuri peteroli ari kimwe mu by’ingenzi byakomeza kubahuza mu
myaka iri imbere.
Icyo gihe Trump yagize ati:“Only time will tell” bishatse kuvuga ngo (Igihe cyonyine kizabidutangariza)
uko igihe Amerika izamara ifite uruhare muri Venezuela anavuga ko bishobora
kumara imyaka myinshi.
Yongeyeho ko bazakoresha umusaruro w’ibikomoka kuri peteroli mu
buryo bwo kubungabunga ubukungu bwa Venezuela no kugabanya ibiciro bya peteroli
ku isoko ry’isi.
Trump kandi yagaragaje ko Amerika izakomeza gukorana bya hafi
n’ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Venezuela kandi ko hari uburyo bwo gukorana na
bimwe mu bigo bikomeye by’inganda za peteroli byo muri Amerika kugira ngo
bashore imari mu gusana imihanda y’ubucukuzi n’isakazabikorwa ry’ibikomoka kuri
peteroli.
N’ubwo Trump atatanze igihe ntarengwa cyo gushyiraho amatora
cyangwa uko imiyoborere mishya izagera ku baturage b’icyo gihugu, yagarutse ku
bintu bitandukanye by’ingenzi mu gihe kiri imbere:
Kugabanya ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku masoko
mpuzamahanga
Gukoresha umutungo wa peteroli mu kugabanya ubukene
Gushaka inyungu ku baturage ba Venezuela n’abaturage ba Amerika
muri rusange.
Abasesenguzi mpuzamahanga batangaza ko iceceka ry’uruhererekane
rw’ibi bikorwa rishobora kugira ingaruka ku muryango mpuzamahanga cyane ku
bijyanye n’amahame y’ubwigenge bw’ibihugu no kubahiriza amategeko mpuzamahanga.
Nubwo gahunda ya Trump ishyigikiwe n’abamushyigikiye muri Amerika hari
impungenge ku ruhare rw’igihe kirekire rw’Amerika muri Venezuela n’uko ibihugu
bya Afurika na Amerika y’Epfo bizabyakira.
IMIHIGO NEWS | With in the best News

0 Comments
Imihigonews