-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Nigeria: Nigeria igiye guhangana n’amasaha ananiza abaganga n’ihunga ry’abakozi b’ubuzima



Komite nshya zigiye kwiga ku masaha y’akazi arenze urugero imikoreshereze ya
locum (umukozi w’agateganyo usimbura undi ) n’ibibazo by’icyemezo cy’amahugurwa y’abaganga bakiri mu mwuga

Leta ya Nigeria yashyizeho komite ebyiri zo ku rwego rwa minisiteri zigamije gukemura amakimbirane amaze igihe hagati yayo n’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima ashingiye ku masaha y’akazi arenze urugero, imikorere ya locum n’ibibazo bijyanye no kwemeza amahugurwa y’abaganga biga umwuga (resident doctors) mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’abakozi kurinda umutekano w’abarwayi no kuvugurura urwego rw’ubuzima muri rusange.

Izi ngamba zatangajwe ku mugaragaro ku wa 16 Mutaramai Abuja binyuze mu itangazo ryashyizweho umukono na Alaba Balogun Umuyobozi ushinzwe Itumanaho n’Imibanire rusange muri Minisiteri y’Ubuzima n’Imibereho myiza. Komite zombi zatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri wungirije w’Ubuzima n’Imibereho myiza, Dr Iziaq Adekunle Salako.

Dr Salako yavuze ko gushyiraho izi komite biri mu murongo mugari wa Leta wo kuvugurura urwego rw’ubuzima, kugabanya amakimbirane akomeje kugaragara no guteza imbere umutekano w’abarwayi n’imibereho myiza y’abakozi.

Yasobanuye ko ibibazo by’amasaha menshi y’akazi imikorere idahwitse ya locum n’ibirebana no kwemeza amahugurwa ya abaganga biga umwuga byagiye bigaragara kenshi nk’intandaro y’imyigaragambyo n’ihungabana ry’imibanire hagati ya Leta n’amashyirahamwe y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima.

Komite ya mbere yiswe Ministerial Committee on Work Hour Regulation and Locum Engagement Policy, yashyiriweho kwiga no gutanga ibisubizo ku masaha y’akazi ananiza abakozi n’imikoreshereze idahwitse ya locum mu bitaro bya Leta.

Minisitiri Salako yagaragaje ko amasaha y’akazi arenze urugero agira ingaruka mbi ku buzima bwo mu mutwe no ku mubiri w’abakozi, ndetse bikongera ibyago ku barwayi, by’umwihariko mu gihe Isi ihanganye n’ikibazo gikomeye cy’ibura ry’abakozi mu rwego rw’ubuzima.

Yifashishije imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) Salako yavuze ko biteganyijwe ko Isi izaba ibuze abakozi b’ubuzima bagera kuri miliyoni 11 bitarenze umwaka wa 2030 aho Nigeria iri mu bihugu byibasiwe cyane n’ihunga ry’abaganga n’abandi bakozi berekeza i Burayi muri Amerika ya Ruguru n’ahandi mu bihugu bikize.

Yongeyeho ko mu mezi 21 ashize, Leta ya Nigeria yafashe ingamba zitandukanye zo gukomeza urwego rw’abakozi b’ubuzima zirimo gushyiraho politiki yo gucunga ihunga ry’abakozi (Health Workforce Migration Policy) koroshya inzira zo kubona akazi,kongera imishahara no kwagura umubare w’abemerewe kwiga n’amahugurwa.

Mu mibare yatanzwe, yavuze ko abakozi mu buzima banaga 14,444 bahawe akazi mu 2024 ni mu gihe 23,059 bemejwe mu 2025 aho abarenga 70% ari abakozi bakora mu rwego rw’ubuvuzi by’umwihariko.

Abasesenguzi bagaragaza ko izi komite nshya zishobora kuba intambwe ikomeye mu kugabanya amakimbirane amaze igihe hagati ya Leta ya Nigeria n’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, n’ubwo intsinzi yazo izashingira ku gushyira mu bikorwa inama zizava mu byemezo zizafatwa. Izi ngamba kandi zishobora kubera amasomo ibindi bihugu bya Afurika bihanganye n’ibibazo bisa nk’ibi mu rwego rw’ubuzima.




IMIHIGO NEWS | With in the best News


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153