Dusengimana Isae, umubyeyi w’imyaka 42 wo mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Nyagihanga, ari mu banyeshuri biga ku Kigo cy’Amashuri cya ES APEM Ngarama, aho yasubiye kwiga afite imyaka 38 nyuma yo kumara igihe yararetse ishuri. Avuga ko yihaye intego yo gusoza amashuri yisumbuye nta nkomyi, ndetse no gukomeza muri Kaminuza.
Mu gihe benshi batekereza ko ishuri rigenewe abana n’urubyiruko,
Dusengimana Isae yerekanye ko kwiga ari urugendo rutagira igihe ntarengwa.
N’ubwo ari umubyeyi w’abana bane, yiyemeje gusubira ku ntebe y’ishuri, yicara
mu ishuri rimwe n’abanyeshuri bamwe bangana n’abana be.
Dusengimana avuga ko icyamuteye gufata icyemezo cyo gusubira mu
ishuri ari uko yabonye barumuna be bakomeje kwiga bakagera ku ntego zabo,
bigatuma yiyumvisha ko na we yihaye inzira yo gusubira inyuma.
Aganira n’ikinyamakuru dukesha iyi nkuru yagize ati:
“Narize hanyuma nza guhagarika kwiga. Nyuma mbona
barumuna banjye bakomeje amashuri barayasoza, nibaza nti ‘ese ni iki
cyambujije?’ Nibonamo ko nihemukiye, mfata umwanzuro wo gusubira mu ishuri
mfite imyaka 38, n’ubwo bitari byoroshye.”
Yakomeje avuga ko n’ubwo kwiga uri umuntu mukuru ufite
inshingano z’umuryango bitari ibintu byoroshye, byose bishoboka iyo ufite
umuhate n’intego.
Ati:“Iyo umuntu akuze aba afite byinshi bimuhangayikishije,
abantu bakumva ko atakiga nk’abandi. Ariko kuri njye nerekanye ko niga
nkabifata neza kandi nkabona amanota meza.”
Uyu mubyeyi wiga avuga ko mu banyeshuri bigana harimo n’abangana
n’abana be, ariko bakaba baramwakiriye neza ndetse bakaba bafatanya mu masomo.
Avuga kandi ko n’abana be babyakiriye neza, bakumva ko se ari umunyeshuri kimwe
na bo.
Bamwe mu banyeshuri bigana na Dusengimana bavuga ko mu
ntangiriro byabagoye kumwiyumvamo, ariko uko iminsi yagiye ishira bakabona nta
tandukaniro riri hagati ye n’abandi banyeshuri.
Mwesige Alex yagize ati:
“Mu ntangiriro byari bigoye kubona umuntu mukuru
mwicaranye ku ntebe y’ishuri, ariko ubu ni umuntu udufasha mu masomo kandi
tubana neza.”
Mbabazi Liliana yavuze ko babanje kumwitiranya n’umwarimu.
Ati:
“Twatekereje ko ari umwarimu kubera imyaka ye.
Twanakekaga ko ashobora gusuzugura abarimu, ariko siko bimeze. Arumvira cyane
kandi atsinda neza.”
Ubuyobozi bw’Ishuri rya ES APEM Ngarama buvuga ko Dusengimana
Isae ari umunyeshuri w’intangarugero mu myitwarire no mu bushake bwo kwiga.
Mukamparirwa Claudine, Umuyobozi w’iki kigo, yagize ati:
“Dusengimana Isae ni umwe mu banyeshuri baduha isomo
rikomeye. Kuba umuntu mukuru wabyaye akicara mu ishuri akumvira abarimu barimo
n’abamuruta ni ibintu bidakorwa na bose.”
Yakomeje agira ati:“Ikiranga uyu munyeshuri ni uko abaza aho
adasobanukiwe, abarimu ababona nk’abajyanama kandi atsinda neza. Iyo muganiriye
wumva afite intego yo gukomeza muri Kaminuza kandi birashoboka.”
Dusengimana Isae avuga ko intego ye ari ukusoza amashuri
yisumbuye neza, akazakomeza muri Kaminuza, anabera urugero abana be n’abandi
bantu batekereza ko igihe cyo kwiga cyabarenze.
Inkuru ya Dusengimana Isae igaragaza ko kwiga atari iby’imyaka
runaka, ahubwo ari icyemezo n’umuhate. Ni isomo rikomeye ku muryango nyarwanda,
by’umwihariko ku bantu baretse ishuri bumva ko batazagisubiramo, ko igihe cyose
umuntu ashobora kwiga agahindura ejo he.

0 Comments
Imihigonews