-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Nyagatare: Abagabo bagaragaje akamaro ko gufatanya n’abagore babo mu ruhare mu mikurire y’abana bato



Abagabo bo mu Karere ka Nyagatare bagaragaje ko bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko gufatanya n’abagore babo mu kurera no kuboneza imikurire y’abana bato aho bitakiri inshingano z’umugore gusa. Ibi byagarutsweho ku Munsi Mpuzamahanga wahariwe Imboneza Mikurire y’Abana bato wizihirijwe ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare ku wa 14 Mutarama 2026 mu Murenge wa Musheri, Akagari ka Ntoma.

Iki gikorwa cyari kigamije kongera ubumenyi ku babyeyi n’abarezi ku ruhare rwabo mu gukurikirana no kuboneza imikurire y’abana bato, hibandwa cyane ku ruhare rw’abagabo mu muryango, amarerero n’imibanire myiza mu rugo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage yibukije imiryango akamaro ko kwirinda amakimbirane, kuko bigira ingaruka zikomeye ku mikurire y’abana.

Yagize ati:“Kuboneza imikurire y’umwana bitangirira ku mubyeyi umubera urugero rwiza. Umwana ukuriye mu muryango uhoramo amakimbirane ntashobora kugira imikurire myiza. Nta cyo wakora cyose kigenda neza mu gihe nta mahoro ufite.”

Yakomeje ashimira abafatanyabikorwa b’Akarere uruhare bagira mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko binyuze mu guteza imbere amarerero.

Ati:“Nk’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare turashimira abafatanyabikorwa bacu badufasha umunsi ku wundi. Turabona uruhare rukomeye rw’amarerero mu iterambere ry’Akarere. Turasaba abaturage kumva ko kuboneza imikurire y’umwana ari inshingano zisangiwe n’umugabo n’umugore, ntawubihariye undi.”

Abaturage bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko amarerero yashyizweho na Leta yabafashije cyane mu kurera abana babo neza.

Mukamparirwa Epiphanie utuye mu Murenge wa Musheri yagize ati:

“Ubu mbyuka mu gitondo nkohereza umwana mu irerero nkamenya ko azitabwaho neza mu mirire, mu isuku no mu masomo. Leta yabaye umubyeyi wacu.”



Mukarugwiza Francine wo mu Mudugudu wa Mugari, Akagari ka Musheri, yavuze ko itandukaniro riri hagati y’igihe amarerero atarabaho n’ubu riri kugaragara cyane.

Ati:“Ubu abana bacu bafashwe neza cyane ugereranyije na kera. Iterambere ry’amarerero ryahinduye ubuzima bw’abana n’ababyeyi.”

Sindikubwabo Anasitazi, umwe mu bagabo bitabiriye iki gikorwa, yagize ati:

“Kera twatekerezaga ko kwita ku bana ari iby’abagore gusa, ariko ubu natwe abagabo tumaze gusobanukirwa uruhare rwacu mu kurera no gufasha abagore bacu. Leta nayo iradufasha cyane.”

Muri iki gikorwa, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bufatanyije n’abafatanyabikorwa batanze imfashanyigisho zitandukanye ku bana biga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Matimba, hagamijwe kubafasha kongera ubumenyi bw’ibanze.

Hanatanzwe amagare ku bana babiri bafite ubumuga bo mu Irerero rya Musheri, ndetse abana bagaburirwa indyo yuzuye.

Mu Karere ka Nyagatare habarurwa:

  • Amarerero yo mu ngo: 1,593 arerera abana 31,673
  • Amarerero y’abaturage bishyize hamwe: 367 arerera abana 3,634
  • Amarerero akora nk’amashuri: 248 arerera abana 32,567
  • Amarerero agezweho: 23 arerera abana 346

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bugaragaza ko gukomeza gushishikariza abagabo n’abagore gufatanya mu kurera abana, guteza imbere amarerero no kubungabunga amahoro mu miryango, ari inkingi y’ingenzi mu kuboneza imikurire myiza y’abana no mu iterambere rirambye ry’igihugu.



IMIHIGO NEWS | With in the best News


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153