-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Umukecuru w’imyaka 92 wo mu Bubiligi yaciwe ihazabu yo gutwara imodoka yihuta, nyamara amaze umwaka n’igice atagitwara

                                                    Uyu mukecuru yavuze ko adateze kwishyura ihazabu



Umukecuru w’imyaka 92 wo mu gihugu cy’u Bubiligi, utuye mu kigo cy’abageze mu zabukuru, yaciwe ihazabu inshuro ebyiri ashinjwa gutwara imodoka ku muvuduko urenze uwemewe, mu gihe avuga ko amaze umwaka n’igice yarahagaritse burundu gutwara imodoka.

Uyu mukecuru witwa Fernanda Vandewalle, yaciwe ihazabu ingana na €126,84, nyuma y’uko inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda zigaragaje ko imodoka ye yafatiwe mu byaha byo kurenga ku muvuduko wagenwe mu bihe bibiri bitandukanye.

Ubwa mbere, bivugwa ko ku wa 18 Ukuboza 2025, imodoka ye yafatiwe ahitwa Farciennes, igenda ku muvuduko wa kilometero 80 ku isaha, mu gihe uwo muhanda wagombaga kugenderwamo ku muvuduko wa kilometero 70 ku isaha.

Ubwa kabiri, ku wa 29 Ukuboza 2025, iyo modoka yongeye gufatirwa i Bruxelles, na bwo ivugwaho kuba yararenze ku muvuduko wagenwe.

Avuga kuri ibi, Fernanda Vandewalle yagize ati: “Ubu sinkitwara imodoka, none ni bwo nciwe ihazabu. Ibi ntabwo byumvikana.”

Uyu mukecuru yahise atangaza ko atazishyura ayo mafaranga, avuga ko ageze mu kigero cy’imyaka kitamwemerera kongera gutwara imodoka cyangwa kugenda ahantu harehare.

Ikinyamakuru 7sur7 cyatangaje ko imodoka ya Fernanda Vandewalle iri mu rugo rw’umukobwa we, ikaba itagikoreshwa, ndetse ikiyirimo n’ibyangombwa byose biyiranga, ari nabyo bivugwa ko byaba byaratumye igaragara mu byaha byo mu muhanda itagendeshwa na nyirayo.

Ibi byatumye hibazwa uko bishoboka ko umuntu wahagaritse gutwara imodoka ashobora gukomeza gucibwa ihazabu, bikagaragaza ko hakenewe gukurikirana neza imikoreshereze y’imodoka zifite ibyangombwa bikiriho ariko zitagikoreshwa na ba nyirazo.

 

© IMIHIGO NEWS – With in the best News.

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153