-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Canada yanze kwemera umurira wacankwe na Donald Trump wa Amerika



Perezida Donald Trump yateye impungenge Canada, avuga ko ibicuruzwa byinjira muri Amerika bishobora guhita bishyirirwaho umusoro wa 100% mu gihe canada yagirana amasezerano y’Ububucurizi n’Igihugu cy’ubushinwa mu gihe abayobozi ba Canada bagaragaza ko ibiganiro byari bigamije kugabanya imisoro gusa.

Kuri iki cy’Umweru itariki ya 25 Mutarama 2026,Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump abainyujije ku rubugankoranyambaga rwe rwa Truth Social yabwiye Canada ko ibicuruzwa byinjira muri Amerika bishobora guhita bishyirirwaho umusoro ungana 100% niba iki gihugu cyagirana amasezerano y’ubucuruzi n’u Bushinwa. Ni mu gihe Ubuyobozi bwa Canada buvuga ko ibiganiro byabaye hagati y’ibihugu byose byari bigamije kugabanya imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe.

 Perezida Trump yanditse ati:“Canada nigirana amasezerano n’u Bushinwa, ibicuruzwa byose bivayo byinjira muri Amerika bizahita bishyirirwaho umusoro wa 100%.”

Ibi bivuze ko urugero rw’igicuruzwa kiva muri Canada kigera muri Amerika kigurishwa $500, icyo gihe umusoro wacyo uzaba ungana n’agaciro kacyo kose, Ubwo n’Umusoro na wo uzangana n’amadorari 500 y’Amerika.

Amakuru dukesha ikinyamakuru BBC, avuga ko, Trump atigeze asobanura neza ayo masezerano icyo avuga ku gihugu cya Canada ishaka kugirana ubucuruzi n’u Bushinwa. Ku rundi rwa Minisitiri w’Intebe wa Canada bwa Mark Carney aherutse kuvuga ko Canada yagiye igirana amasezerano n’u Bushinwa harimo no kugabanya imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe.

Minisitiri ushinzwe ubucuruzi na Amerika muri Canada, Dominic LeBlanc yavuze ko Canada itari mu biganiro byo kugirana amasezerano yihariye yo gukorana ubucuruzi n’u Bushinwa, ahubwo ibiganiro byabaye byari bigamije gukemura ibibazo by’imisoro gusa.

Mu rwego rw’ibikorwa by’ubucuruzi, U Bushinwa bwemeye kugabanya umusoro ku mavuta ya Canola aturuka muri Canada, kandi na Canada yagabanyije umusoro ku modoka z’amashanyarazi ziva mu Bushinwa.

Umubano wa Amerika na Canada muri manda ya kabiri ya Perezida Donald Trump wakomeje kugaragaramo umwuka mubi aho ubwo yari mu nama izwi nka World Economic Forum iherutse kubera mu Busuwisi, Minisitiri w’Intebe Carney yanenze imikorere ya Amerika. Trump nawe ntiyihishira ahita amubwira ko ubutumire bwo kujya mu rwego rushinzwe amahoro ku Isi Board of Peace, Canada yari yarahawe bukuwemo.

Gusa, Abasesenguzi bavuga ko amagambo ya Trump ashobora guteza impungenge mu mubano w’ubucuruzi hagati y’Amerika na Canada ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika. Ibi bishobora kuba intandaro yo gukomeza ibiganiro by’imisoro n’amasezerano hagati y’ibihugu byombi.




IMIHIGO NEWS

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153