Ubushakashatsi bwa Kaminuza ya Curtin muri Australia ku bufatanye n’Umunyarwanda bwerekanye ko gutwika pulasitiki mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bikomeje guteza ibyago bikomeye ku buzima n’ibidukikije.
Australia – Ubushakashatsi mpuzamahanga bwagaragaje ko imyanda ya pulasitiki ikoreshwa nk’ibicanwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, bikagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu no ku bidukikije.
Itsinda ry’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Curtin muri
Australia, bafatanyije n’umushakashatsi w’Umunyarwanda, ryagaragaje ko mu
bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere imyanda ikomoka kuri pulasitiki ikomeje
gukoreshwa nk’ibicanwa, ibintu bititabwaho bihagije nyamara bigira ingaruka
zikomeye ku buzima bw’abantu no ku bidukikije.
Ubu bushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi 40, busohoka ku wa 8
Mutarama 2026 mu kinyamakuru mpuzamahanga cy’ubushakashatsi cya Nature
Communications, kizwiho gutangaza ubushakashatsi bufite ireme ku rwego
rw’Isi.
Bwakozwe buyobowe na Dr. Bishal Bharadwaj, mu gihe
umushakashatsi w’Umunyarwanda wagize uruhare rukomeye muri ubu bushakashatsi
ari Prof. Kabera Telesphore, wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, hashingiwe ku
mikoranire ihamye iri hagati ya Kaminuza ya Curtin n’iyo mu Rwanda.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 1.018 bo mu bihugu 26
bikiri mu nzira y’amajyambere byo muri Aziya, Amerika y’Epfo no muri Afurika.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byagaragaje ko gutwika pulasitiki ari ikibazo
gikomeye cyane cyane mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bikiri mu bukene.
Bugaragaza ko umwe mu bantu batatu babajijwe yemeye ko azi
ahantu batuye aho pulasitiki itwikwa hagamijwe gutanga ingufu. Mu babajijwe
kandi, 16% biyemereye ko batwika pulasitiki mu ngo zabo, cyane cyane mu guteka
no gushyushya inzu, kubera kubura ibindi bicanwa biboneka byoroshye.
Abashakashatsi bagaragaje ko izo ngeso zishingira ahanini ku
myanda ya pulasitiki iba yabaye myinshi kandi idacungwa neza, kubura uburyo
bunoze bwo kuyikusanya, no ku bukene butuma abantu badashobora kubona ibindi
bicanwa byizewe kandi bitangiza ibidukikije.
Pulasitiki zitwikwa cyane zirimo izipfunyikwamo ibyo kurya
n’amacupa y’ibinyobwa, akenshi bikozwe muri pulasitiki zizwi nka PET n’iyitwa
polyethylene. Izo pulasitiki zitwikirwa mu mashyiga asanzwe y’amabuye atatu
cyangwa zigatwikirwa hamwe n’amakara.
Dr. Bishal Bharadwaj, wayoboye ubu bushakashatsi, yavuze ko
ikibazo cy’imyanda ya pulasitiki idacungwa neza gikomeye kandi ko bigoye
kugikorera ubushakashatsi bwimbitse, ariko ko ubu bushakashatsi bwatanze
ishusho y’ibihari.
Yagize ati: "Iyo imiryango idashoboye kubona ibicanwa
bitangiza ibidukikije kandi nta buryo bwo gukusanya imyanda buhari, pulasitiki
ibabera umutwaro ariko ikaza no kubabera igisubizo cy’ibicanwa. Twabonye ko
abantu batwika pulasitiki yose bafite, kuva ku masashi n’ibipfunyikishwamo ibyo
kurya kugera ku macupa, kugira ngo bikemure ikibazo cy’ibicanwa."
Yongeyeho ko nubwo iki kibazo gifite ingaruka zikomeye ku buzima
no ku bidukikije, kititabwaho cyane ku rwego mpuzamahanga kuko kiganje mu
bihugu bikennye.
Prof. Hari Vuthaluru, na we uri mu bakoze ubu bushakashatsi,
yatanze urugero ku pulasitiki yitwa PVC, ikunze gukoreshwa mu gukora amatiyo
y’amazi, avuga ko ari iya gatatu mu zitwika cyane.
Yasobanuye ko iyo PVC itwitswe isohora imyuka y’uburozi bukomeye
izwi nka dioxins na furans, ubu ikaba iri mu myuka ihumanya Isi
cyane. Yavuze ko iyo myuka iguma mu bidukikije igihe kirekire, ikinjira mu
biribwa, bityo ikaba ishobora gutera indwara zikomeye zirimo kanseri, ibibazo
byo kororoka no guca intege ubudahangarwa bw’umubiri.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje kandi ko hafi y’aho pulasitiki
zitwikirwa, hagaragara ubumara mu magi no mu butaka, ndetse ko ubwo burozi
bushobora kugera ku bihingwa, mu mazi no kwivanga n’ibiribwa, bigashyira
ubuzima bw’abantu mu kaga.
Nubwo bimeze bityo, abenshi mu babajijwe bagaragaje ko bazi ko
gutwika pulasitiki ari bibi, aho 62% bemeye ko bazi ko bihumanya ibidukikije,
ariko bakagaragaza ko babura ubumenyi bwimbitse ku ngaruka zabyo ku buzima,
bigatuma bakomeza kubikora kubera izindi mbogamizi z’imibereho.
Ku byerekeye u Rwanda, Prof. Kabera Telesphore yavuze ko ubu
bushakashatsi bwari bugamije kugaragaza uko imyanda ya pulasitiki icungwa, kuko
ari imwe mu myanda idakunzwe kuvugwa cyane nubwo iteje ikibazo.
Yagize ati: "Twashakaga kumenya uko abantu bacunga
imyanda ya pulasitiki kuko usanga havugwa cyane imyanda isanzwe yo mu ngo,
imyanda iva ku bikoresho by’ikoranabuhanga n’ibindi binyabutabire, ariko
pulasitiki ntivugwe cyane."
Yakomeje asobanura ko muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa
Sahara, ubu bushakashatsi bwakorewe mu Rwanda gusa, aho basanze hari intambwe
igaragara igihugu kimaze gutera mu micungire y’imyanda ya pulasitiki.
Ati: "Ugereranyije n’ahandi, mu Rwanda duhagaze neza.
Twagerageje gushaka abantu batwika pulasitiki turabura. Gusa mu bice by’icyaro
twabonye ko pulasitiki z’amashashi zapfunyikwamo zigikoreshwa nubwo mu Rwanda
zaciwe. Ntitwabashije kumenya aho zikomoka ariko ziracyakoreshwa."
Abashakashatsi kandi bagaragaje ko pulasitiki ishobora kumara
imyaka igera kuri 400 mu butaka idashobora kubora, ndetse ko ubushakashatsi
bwakozwe mu 2025 bwagaragaje ko uduce duto cyane twa pulasitiki dushobora
kugera mu bwonko bw’umuntu kurusha uko tugera ku mpyiko no ku mwijima, bikaba
bishobora kugira ingaruka mbi ku bwirinzi bw’umubiri n’ubuzima muri rusange.
Imihigo news

0 Comments
Imihigonews