![]() |
| Ronny Jackson wo muri Amerika |
Umudepite Ronny Jackson wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
yasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) n’ibihugu biyituriye
kugirana amasezerano y’ubufatanye ku mabuye y’agaciro yo mu burasirazuba bw’iki
gihugu, avuga ko ari inzira irambye yo kugarura amahoro n’umutekano mu karere.
Ibi yabivuze ku wa 22 Mutarama 2026 mu kiganiro cyahuje agashami ka Komisiyo
y’Inteko ishinzwe ububanyi n’amahanga ya Amerika.
Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, Ronny Jackson, yatangaje ko ibihugu bituranye na RDC bikwiye kubona
inyungu z’amabuye y’agaciro ari mu burasirazuba bw’iki gihugu, mu rwego rwo
gufasha kugarura amahoro n’umutekano birambye mu karere.
Mu ruzinduko yagiriye mu bihugu by’akarere muri Werurwe 2025,
aho yari intumwa y’Inteko ya Amerika igamije gusuzuma imvano y’amakimbirane
hagati y’u Rwanda na RDC, Depite Jackson yaganiriye n’abayobozi bo mu bihugu
bitandukanye, hanyuma ashyira bagenzi be raporo ishingiye ku byagaragaye n’uko
ibibazo byakemurwa mu buryo burambye.
Yagize ati:"Inshuro nyinshi natanze igitekerezo cy’uko
habaho amasezerano hagati y’ibihugu, atari u Rwanda gusa, ahubwo n’u Burundi,
Uganda n’ibindi bihugu by’ibituranyi, kugira ngo buri wese abone inyungu muri
miliyari ibihumbi z’amadolari ava mu mabuye y’agaciro ari mu burasirazuba bwa
RDC. Ni hamwe mu hari umutungo kamere mwinshi ku Isi."
(Depite Jackson yavuze mu Cyongereza.)
Uyu mudepite yongeyeho ko amabuye y’agaciro acukurwa mu
burasirazuba bwa RDC akwiye no gutunganyirizwa mu bihugu by’abaturanyi, bityo
inyungu ziturutse ku kuyongerera agaciro zikagabanywa mu karere. Ibi byatuma
buri gihugu kigira inyungu ifatika mu kubungabunga amahoro n’umutekano.
Ku ruhande rwa RDC, Depite Jackson yasobanuye ko amafaranga ava
muri uwo mutungo akwiye gusubira mu burasirazuba bw’igihugu, agashorwa mu
mibereho y’abaturage, kubaka ibikorwaremezo no guteza imbere serivisi z’ibanze,
kugira ngo umutungo kamere ube igisubizo ku bibazo by’iterambere n’umutekano,
aho kuba intandaro y’amakimbirane.
Iyi ngingo ya Depite Ronny Jackson igaragaza icyerekezo
gishingiye ku bufatanye bw’akarere mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke umaze
igihe mu burasirazuba bwa RDC, binyuze mu gusaranganya inyungu z’umutungo
kamere no kuwugira igikoresho cy’amahoro n’iterambere rusange.


0 Comments
Imihigonews