-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Finland: François Bazaramba wahamijwe Jenoside yakorewe Abatutsi yapfiriye muri Gereza ya Kerava



François Bazaramba, Umunyarwanda wari warakatiwe igifungo cya burundu azira uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfiriye muri Finland ku wa Gatanu, asangwa yapfuye muri Gereza ya Kerava aho yari afungiye mu gihe Polisi yatangije iperereza ryo kumenya icyateye urupfu rwe.
Urupfu rwa François Bazaramba rwemejwe n’ibinyamakuru byo muri Finland mu gihe ubuyobozi bwa gereza butaratangaza amakuru arambuye ku byabaye. Polisi ya Finland yahise itangira iperereza rigamije gusobanura uko uyu mugabo yapfuye n’icyabiteye.
Amakuru yatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Finland avuga ko François Bazaramba yasanzwe yapfuye ku wa Gatanu mu gice cya sauna kiri muri Gereza ya Kerava, aho yari afungiye. Kugeza ubu, nta bisobanuro birambuye byatanzwe n’ubuyobozi bwa gereza cyangwa inzego z’umutekano ku byerekeye urupfu rwe.

Bazaramba yari yarakatiwe igifungo cya burundu mu 2012 n’Urukiko rw’Ubujurire rw’i Helsinki, rumuhamya uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyane cyane mu bice bya Birambo, Cyahinda, Rushunguriro, Maraba na Kibangu, byahoze biri muri Komini Nyakizu.

Urukiko rwagaragaje ko Bazaramba yagize uruhare mu gukangurira no gutegeka Abahutu b’intagondwa kwica Abatutsi, aho yahamijwe by’umwihariko gutegeka kwicwa kw’abantu batanu, ndetse n’uruhare mu rupfu rw’abandi benshi rutavuze umubare wabo mu buryo burambuye.

N'ubwo yari yakatiwe gufungwa burundu, Bazaramba ntiyigeze yemera ibyaha yashinjwaga, akomeza kwiregura avuga ko atagize uruhare muri Jenoside.

Uyu mugabo yafatiwe muri Finland mu 2007, nyuma yo kuba yaragezeyo mu 2003 ahabwa ubuhungiro. Yavukiye mu 1951 mu yahoze ari Komini Nshili, Perefegitura ya Gikongoro. Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umuyobozi w’ishuri ryigisha iby’iyobokamana, nyuma aza kuba umushumba mu itorero ry’Ababatisita.

Mu gihe cya Jenoside, François Bazaramba yari Pasiteri i Nyakizu, mu Ntara y’Amajyepfo, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru. Yigeze gukurikiranwaho uruhare mu bwicanyi bw’Abatutsi barenga 5,000, nubwo urukiko rwahamije byemewe gusa ibikorwa runaka byagaragaje uruhare rwe rutaziguye.

Urubanza rwa François Bazaramba rwatumye amateka muri Finland, kuko rwabaye urwa mbere igihugu cyaburanishijemo icyaha cya Jenoside nyuma yo gushyira umukono ku masezerano mpuzamahanga ahana Jenoside. Urupfu rwe rurasiga ibibazo bikomeye bigikurikiranwa n’inzego z’umutekano, mu gihe hakomeje gutegerezwa ibisubizo by’iperereza rya Polisi ya Finland.

 

 

IMIHIGO NEWS | With in the best News


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153