-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere i Conakry



Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026, yagiranye ibiganiro na Dr. Sidi Ould Tah, Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD/AfDB), baganira ku bufatanye buri hagati y’impande zombi mu gushyigikira gahunda y’u Rwanda y’iterambere rirambye, mu biganiro byabereye i Conakry muri Guinée.

Ibi biganiro byabereye mu murwa mukuru wa Guinée, Conakry, aho Perezida Kagame yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Mamadi Doumbouya, uteganyijwe kuba ku wa Gatandatu.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame na Dr. Sidi Ould Tah baganiriye ku mikoranire ihamye imaze igihe hagati y’u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, ndetse n’ubufatanye bukomeje mu gushyigikira gahunda z’iterambere rirambye z’igihugu.

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD/AfDB) ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda mu iterambere, aho imari yayo ishorwa mu nzego zitandukanye zirimo ibikorwaremezo, ingufu, inganda n’ubuhinzi.

Mu 2014, iyi banki yahaye Leta y’u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 40 z’Amadolari ya Amerika, igamije kongera ubushobozi bw’ingufu z’amashanyarazi mu gihugu, harimo no kubaka umurongo w’amashanyarazi wa kilometero 119.

BAD yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1974, aho igice kinini cy’amafaranga yayo cyashowe mu mishinga y’ibikorwaremezo nko kubaka imihanda, guteza imbere inganda n’ingufu z’amashanyarazi. Mu myaka ya vuba, iyi banki yanatangiye kongera imari mu bikorwa biteza imbere ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro.


Ubufatanye hagati y’u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere bukomeje kugaragaza uruhare rukomeye mu rugendo rw’igihugu rugamije kugera ku iterambere rirambye, binyuze mu mishinga ifasha ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’iterambere rusange.

 

IMIHIGO NEWS

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153