Bayasese Bernard abasabye gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa no gufatanya na Leta mu iterambere
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard yatanze ubwenegihugu bw’u Rwanda ku bantu 25 baturutse mu bihugu bitandukanye,
abasaba gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, kwitandukanya n’amacakubiri no
kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Guverinoma, zirimo NST2 n’Icyerekezo
2050.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Mutarama 2026,
kibera mu nyubako y’Akarere ka Gasabo, aho abahawe ubwenegihugu bashimiye Leta
y’u Rwanda yabakiriye, biyemeza kubahiriza amategeko no gutanga umusanzu wabo
mu iterambere ry’igihugu.
Mu ijambo yagejeje ku bahawe ubwenegihugu, Bayasese Bernard
yabasabye gushimangira Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, avuga ko ari
inkingi ikomeye yatumye u Rwanda rubasha kwiyubaka nyuma y’amateka mabi
rwanyuzemo.
Yabasabye kandi gufatanya n’ubuyobozi mu gushyira mu bikorwa
gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu (NST2) ndetse n’icyerekezo 2050, bigamije
guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kugera ku iterambere rirambye.
Bayasese yongeyeho ko abahisemo gutura mu Mujyi wa Kigali
bagomba kugira uruhare mu kuwugira umujyi ukeye, utoshye kandi utekanye,
ashimangira ko iterambere ry’umujyi rishingira ku bufatanye bw’abawutuye.
Yabibukije ko ubwenegihugu butari inyungu gusa, ahubwo ari inshingano,
abasaba gufatanya n’abandi Banyarwanda mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kwigira
no kwikura mu bukene, gutekereza byagutse, kubazwa inshingano no kubahiriza
amategeko y’igihugu.
Ku bijyanye n’amategeko, Itegeko Ngenga ryo ku wa 16 Nyakanga
2021 rigenga ubwenegihugu Nyarwanda, risimbura iryo ku wa 25 Nyakanga 2008,
rigaragaza ko ubwenegihugu butangwa ku banyamahanga buhabwa hashingiwe ku
mpamvu zitandukanye zirimo ishoramari, impano cyangwa ubumenyi bwihariye
bukenewe mu gihugu, icyubahiro n’izindi nyungu z’igihugu.
Uwahawe ubwenegihugu Nyarwanda butangwa agira uburenganzira n’inshingano bingana n’iby’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’inkomoko, keretse iyo amategeko abiteganya ukundi.
Impamvu zishingirwaho mu gutanga cyangwa gusaba ubwenegihugu
Nyarwanda butangwa zirimo kuvukira ku butaka bw’u Rwanda, umwana watoraguwe, ishyingirwa,
kuba umwana utabyaye ku Munyarwanda, inyungu z’igihugu, ubumenyi n’impano
byihariye, ishoramari rirambye, kwimuka, kutagira ubwenegihugu n’izindi.
Itegeko rinateganya ko ubwenegihugu butangwa bushobora kwamburwa
mu gihe byagaragaye ko uwabuherewe yabubonye akoresheje amakuru atari yo,
inyandiko mpimbano cyangwa uburiganya, cyangwa se yabusabye agamije kugambanira
Repubulika y’u Rwanda.
Iki gikorwa cyongeye kugaragaza ko u Rwanda rukomeje gufungura amarembo ku banyamahanga barugirira icyizere, ariko rukanashimangira ko ubwenegihugu ari inshingano ikomeye isaba ubunyangamugayo, gukorera igihugu no kubaha indangagaciro z’Abanyarwanda.


0 Comments
Imihigonews