-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Ruhango: Ikiraro gihuza Umujyi wa Ruhango na Gitwe cyangijwe n’imvura, ingendo zirahagarara



Ikiraro gihuza Umujyi wa Ruhango na Gitwe mu Murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango intara y’amajyepfo cyangijwe n’imvura nyinshi imaze iminsi itatu igwa, bituma ingendo zihagarara, abagenzi n’abatwara ibinyabiziga bakoresha imihanda mibi kandi ari inziza ndende ugereranyije yiyo bajya ari na byo byatumye ibiciro by’ingendo byikuba inshuro zirenga eshatu.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 08 Mutarama 2026, ubwo imvura nyinshi yangizaga iki kiraro gihuza Akagari ka Gitisi n’aka Rwinyana, cyari gisanzwe gikoreshwa by’agateganyo mu gihe hateganywa kubakwa ikiraro gisanzwe.

Abagenzi bakoresha uyu muhanda bavuga ko iyangirika ry’iki kiraro ryahungabanyije bikomeye ubwikorezi cyane cyane ku bava cyangwa berekeza mu Mujyi wa Ruhango baturutse i Gitwe ho mu Murenge wa Bweramana.

Dushimimana Innocent ni umwe mu bakunze gukoresha uyu muhanda, avuga ko iki kiraro cyari cyubatswe by’agateganyo kugira ngo ibinyabiziga bibone aho bica mu gihe gito ariko kikaba kitashoboye kwihanganira imvura nyinshi.

Ati: “Imodoka ziva i Gitwe zirimo gukoresha umuhanda uca ku Igororero rya Nyanza, izindi zigakoresha umuhanda wo mu Ngenda mbi ugera i Kirengeri mbere yo kwerekeza mu Mujyi wa Ruhango.”

Usibye imodoka, moto ntizishobora gukoresha iyo mihanda yose, ari yo mpamvu abamotari bifashisha umuhanda wo ku Ntoshyo banyuze ahitwa Rwezamenyo. Ibi byatumye amafaranga y’ingendo yiyongera cyane, aho abagenzi bishyura 5,000 Frw mu gihe mbere batangaga 1,500 Frw gusa.

Byiringiro Emmanuel, utwara moto muri aka gace avuga ko ikibazo kidahagarariye aho gusa, kuko n’ikindi kiraro cya Mwogo gihuza Umurenge wa Musange n’uwa Cyabakamyi cyangiritse bikomeye.

Ati: “Twifuza ko ibyo biraro byombi byakorwa vuba kugira ngo iyo mihanda yongere ibe nyabagendwa, kuko ubu ingendo ziragoye cyane.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, Nsanzimfura Jean de Dieu, yemeza ko hatangiye igikorwa cyo gusana iki kiraro.

Ati: “Twatangiye gusana icyo kiraro, kandi mu minsi ibiri sima izaba yumye ku buryo ibinyabiziga byongera kugikoresha.”

Nsanzimfura yemera ko iyangirika ry’iki kiraro ryatumye abagenzi bahendwa, kubera ko imodoka zisabwa kuzenguruka zikoresha imihanda miremire kandi mibi, bikabatwara igihe kinini n’amafaranga menshi.

Iki kibazo kije mu gihe umwaka ushize wa 2025 Akarere ka Ruhango kari cyatashye ikiraro gihuza Imirenge ya Kinazi na Mbuye cyatwaye arenga miliyoni 257 z’amafaranga y’u Rwanda. Abaturage basaba ko n’ibindi biraro bikomeje kwangirika byakongerwa kwitabwaho mu buryo burambye, hagamijwe koroshya ingendo no guteza imbere ubukungu bw’aka gace.



IMIHIGO NEWS | With in the best News


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153