Ikigo mpuzamahanga cy’itangazamakuru BBC cyatangaje ko kigiye gusaba Urukiko rwa Leta ya Florida kutakira ikirego cyatanzwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, ugishinja kumuharabika no guhindura amagambo ye yakoreshejwe mu nkuru mbarankuru (documentary), anasaba indishyi zingana na miliyari 5 z’amadolari ya Amerika.
Iki kirego Trump yatanze ukwezi gushize mu rukiko rwa Florida,
ashinja BBC kwangiza izina rye no kwica amategeko ajyanye n’imikorere
y’ubucuruzi, bitewe n’uburyo yakoreshejemo ijwi rye mu gutunganya inkuru
ishingiye ku byabaye ku wa 6 Mutarama 2021, umunsi habaye igitero ku nyubako ya
Capitol i Washington, DC.
Impapuro zashyikirijwe urukiko ku wa Mbere tariki ya 12 Mutarama
2026, zigaragaza ko BBC iteganya gusaba urukiko kwemeza ko rudafite ububasha
bwihariye bwo kuburanisha iki kirego, ko aho cyatangiwe hatari ho, ndetse ko Trump
atagaragaje mu buryo bugaragara ibimenyetso by’uko yahungabanyijwe n’iyo nkuru.
BBC ishimangira ko iyo documentary itigeze itambutswa muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika, bityo ikavuga ko bitashoboka ko yaba yarangije isura
ya Donald Trump muri icyo gihugu. Iki kigo kandi kivuga ko Trump atagaragaje
ingaruka zifatika iyo nkuru yamugizeho, cyane ko nyuma yayo yarongeye
kwiyamamaza agatsinda amatora, ndetse no muri Florida ubwayo agahatsindira ku
bwiganze bw’amajwi bugaragara.
Nubwo BBC yemeye ko habayeho amakosa mu gutunganya iyo nkuru
mbarankuru, ikanabisabira Donald Trump imbabazi ku mugaragaro, yavuze ko ibyo bidashobora
kuba impamvu yo gusaba indishyi zingana gutyo, ishimangira ko kwemera amakosa
atari ukwemera icyaha cyo guharabika.
Iki kibazo gishingiye ku magambo Trump yavuze ku wa 6 Mutarama
2021, mu mbwirwaruhame yatanze mbere y’uko hemezwa ibyavuye mu matora y’Umukuru
w’Igihugu yari yatsinzwe na Joe Biden. Muri iyo mbwirwaruhame, Trump yavuze ko
amatora yarimo uburiganya, asaba abamushyigikiye kutemera ibyavuye mu matora.
BBC yakoresheje amagambo Trump yavuze irayatandukanya, hanyuma
irayahuriza hamwe, ikora interuro igira iti: “Tugiye kumanuka tujye Capitol,
ndaba ndikumwe namwe, ubundi turwane, turwane cyane.” Ibi byatumye byumvikana
nk’aho Trump yahamagariye abamushyigikiye kugaba igitero ku nyubako ya Capitol.
Nyamara, impande zombi zemeranya ko hagati y’interuro igira iti “tugiye
kumanuka tujye Capitol” n’indi igira iti “turwane, turwane cyane”, harimo intera
y’iminota igera kuri 50, Trump ashingiraho avuga ko amagambo ye yagoretswe ku
bushake.
Iki kirego gishyize BBC na Donald Trump mu ntambara ikomeye
y’amategeko, kigaragaza impaka zikomeye ku mbibi z’ubwisanzure
bw’itangazamakuru n’aho guhindura amagambo bishobora gufatwa nko guharabika.
Icyemezo urukiko rwa Florida ruzafata gitegerejwe n’abantu benshi, kuko
gishobora kugira ingaruka zikomeye, atari kuri BBC na Trump gusa, ahubwo no ku
mikorere y’itangazamakuru mpuzamahanga mu gutunganya no gutangaza inkuru zifite
uburemere bwa politiki.
IMIHIGO NEWS | Within the Best News

0 Comments
Imihigonews