Trump Iran sanctions, umusoro wa Amerika kuri Iran, imyigaragambyo muri Iran, ubucuruzi Amerika na Iran, Truth Social Trump, ibihano bya Amerika, Iran economy crisis
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump,
yatangaje icyemezo gikomeye cyo gushyiraho umusoro wa 25% ku bihugu byose
bikorana ubucuruzi na Iran, umusoro uzajya ucibwa ku bicuruzwa n’ibikorwa
by’ubucuruzi ibyo bihugu bigirana na Amerika.
Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kabiri itariki ya 13
Mutarama 2026, gikurikira imyigaragambyo imaze iminsi ibera mu gihugu cya Iran,
aho abaturage n’abacuruzi bigaragambya bamagana izamuka rikabije ry’ibiciro
n’itakara ry’agaciro k’ifaranga ry’igihugu.
Ibi bibazo byatangiye ku wa 28 Ukuboza 2025, ubwo abacuruzi bo
muri Tehran bigabizaga imihanda, bagaragaza uburakari batewe no kugabanuka
gukabije kw’agaciro k’ifaranga rya Iran ugereranyije n’idolari rya Amerika.
Nyuma y’iyo myigaragambyo ya mbere, imyivumbagatanyo yakomeje kwiyongera igera
no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko mu mwaka ushize wa 2025,
ubukungu bwa Iran bwakomeje gusubira inyuma cyane aho ifaranga ryatakaje
agaciro cyane, bigatuma ibiciro by’ibicuruzwa by’ibanze birimo gaz yo guteka
n’inyama byiyongeraho hafi 40% yose. Ibi byatumye imibereho y’abaturage
irushaho kugorana, bituma kandi imyigaragambyo ikomeza gufata indi ntera mu
duce twigihugu cyo cya Iran.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zabanje gutangaza ko mu gihe ubutegetsi
bwa Iran bwaba bukomeje gukoresha ingufu ku baturage bigaragambya, Amerika
ishobora kwitabaza izindi ngamba zikomeye, zirimo n’imbaraga za gisirikare.
Perezida Trump, abinyujije kuri konti ye ya Truth Social urubuga
rwe rushya akoresha anyuzaho amakuru, yashimangiye ko Amerika yafashe icyemezo
cyo gushyiraho imisoro ku bihugu byose bikorana ubucuruzi n’igihugu cya Iran.
Ati:“Igihugu cyose gikorana ubucuruzi na Leta ya Kiyisilamu
ya Iran kizajya cyishyura umusoro wa 25% ku bicuruzwa n’ibikorwa byose
by’ubucuruzi bigirana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Trump azwi cyane mu gukoresha ibihano by’ubukungu n’imisoro
nk’uburyo bwo gushyira igitutu ku bihugu Amerika idahuza nabyo politiki.
Abasesenguzi b’imbere mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko iki cyemezo
gishobora kugira ingaruka zikomeye ku bucuruzi mpuzamahanga cyane ku bihugu
bifitanye umubano wa hafi n’Iran.
Hari kandi abavuga ko, mu gihe Amerika yakwitabaza ingamba za
gisirikare, ishobora kwibanda ku bice birimo inganda za nucleaire za Iran,
ibintu byatuma umutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati urushaho kuba mucye.

0 Comments
Imihigonews