-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

U Rwanda: Umushinga wa Gare nshya ya Nyabugogo uracyadindira kubera amasezerano atarasinywa na Banki y’Isi



Umujyi wa Kigali urasaba Inteko Ishinga Amategeko kuwukorera ubuvugizi kugira ngo wihutishwe

Umujyi wa Kigali wagaragarije Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko ko inyigo yo kubaka gare nshya ya Nyabugogo yamaze gukorwa ariko usaba ko uyu mushinga wihutishwa kubera ko hari amasezerano atarasinywa hagati ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) na Banki y’Isi yagombaga kuwutera inkunga bigatuma imirimo yari iteganyijwe gutangira mu 2025 itinda.

Gare ya Nyabugogo ni yo shingiro ry’ingenzi ry’ubwikorezi rusange mu Rwanda, ihuza Umujyi wa Kigali n’intara zose ndetse n’imijyi ikomeye yo mu karere. N’ubwo imaze imyaka myinshi igaragaza ibibazo by’ubucucike n’imikorere idajyanye n’igihe, umushinga wo kuyivugurura ku rwego mpuzamahanga umaze imyaka myinshi udindira.

Mu igenzura Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta yakoze mu Mujyi wa Kigali, abadepite babajije impamvu imishinga imwe n’imwe irimo n’uw’ivugururwa rya Gare ya Nyabugogo ikomeje kudindira nyamara yari mu igenamigambi ry’imyaka yashize.

Raporo y’Umujyi wa Kigali y’ibikorwa by’amezi atandatu ya mbere y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 igaragaza ko amasoko arenga atatu ajyanye n’uyu mushinga yagize imbogamizi, ahanini zishingiye ku masezerano agomba gusinywa hagati ya MINECOFIN na Banki y’Isi.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo Bwana Dusabimana Fulgence, yavuze ko n’ubwo inyigo y’uyu mushinga yarangiye ariko kutarangiza amasezerano y’inkunga byabaye intandaro yo gutinda kwikorwa ryawo.

Yagize ati:“Inyigo yararangiye, iyo ni yo yagombaga kudufasha kubona amafaranga yo gushyira mu bikorwa umushinga. Twasabye MINECOFIN kudufasha mu biganiro by’amasezerano. Ntabwo ari uko batifuza gusinya, ahubwo hari ibikiri mu biganiro bigomba guhuzwa neza.”

Biteganyijwe ko niba nta gihindutse, ayo masezerano azashyirwaho umukono muri muri uku kwezi kwa Mbere(Mutarama) 2026. Nyuma yayo, hazatangira gutangwa amasoko ku bazashyira mu bikorwa uyu mushinga, igikorwa gishobora gufata nibura amezi 10 ku buryo uwatsindiye isoko yamenyekana mu Ukwakira 2026.

Mu gihe gahunda zakomeza kugenda neza, mu Mutarama 2027 hazatangira inyigo yimbitse y’ubwubatsi no gushyira mu bikorwa imirimo yo kubaka, ikazamara imyaka ibiri ku buryo gare nshya ya Nyabugogo yaba yuzuye neza mu mwaka wa 2029.

Uyu mushinga uteganyijwe gutwara hagati ya miliyoni 100$ na miliyoni 150$, uzubakwamo aho imodoka ziparika aho abagenzi bategerereza, ibiro, aho gucururiza, aho kwishyurira, aho kubariza amakuru, ahakorera inzego z’umutekano n’ahantu ho kuruhukira.

Gare ya Nyabugogo yafunguwe mu 1998, ihita iba ihuriro rikuru ry’imodoka zijya cyangwa ziva mu Mujyi wa Kigali no mu mahanga arimo Uganda, Kenya, Tanzania n’u Burundi. Mu 2017, Umujyi wa Kigali watangaje gahunda yo kuyivugurura ku rwego mpuzamahanga ariko uwo mushinga wagombaga gutangira mu 2018 uradindira.

Wari wabanje guteganywa gushyirwa mu bikorwa na Sosiyete ya RFTC ku mafaranga agera kuri miliyari 45 Frw mbere y’uko hatangazwa ko Banki y’Isi ariyo izawutera inkunga.

N’ubwo umushinga wa gare nshya ya Nyabugogo ufite inyigo yuzuye n’icyerekezo gisobanutse, ugikomeje kudindira kubera amasezerano atarasinywa, Umujyi wa Kigali wizeye ko ubuvugizi bwa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta buzihutisha ishyirwa mu bikorwa ryawo. Abaturage n’abakoresha iyi gare biteze ko izavugururwa ikagera ku rwego mpuzamahanga, igatanga serivisi inoze kandi ijyanye n’iterambere ry’Umujyi wa Kigali n’igihugu muri rusange.


IMIHIGO NEWS | With in the best News


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153