![]() |
| Perezida w'Amerika Donald trump |
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yasuye uruganda rwa Ford ruherereye i Dearborn muri Michigan aho yatangaje ko Amerika idakeneye amasezerano y’ubucuruzi ya USMCA ihuriwemo na Canada na Mexique, avuga ko ashaka ko imodoka zikorwa muri Amerika aho gukorerwa muri Canada, mbere yo gutanga ijambo rikomeye ku bukungu i Detroit.
Uru ruzinduko rwabaye mu gihe Trump yari agiye kugeza ijambo rye ku bukungu bwa
Amerika mu mujyi wa Detroit, uzwi nk’umutima w’inganda z’imodoka. Mbere y’iryo
jambo, yasuye uruganda rwa Ford, atanga ibitekerezo byibanze ku iterambere
ry’inganda z’imodoka zo muri Amerika n’icyerekezo cye ku bucuruzi mpuzamahanga.
Mu byo yatangaje, Perezida Trump yavuze amagambo ashimagiza ko inganda z’imodoka zakorewe muri Amerika,
agaragaza ko ari inkingi ikomeye y’ubukungu bw’igihugu n’ikorwa ryazo no
gutanga imirimo.
Ku bijyanye n’amasezerano ya USMCA (United States–Mexico–Canada
Agreement), yorohereza ubucuruzi hagati y’ibihugu bitatu bikomeye muri Amerika
ya Ruguru, Trump yavuze ko nta nyungu nyayo Amerika iyakuramo.
Yagize ati: “Nta nyungu ifatika iyarimo, nta cyo yongera; ntacyo imaze pe.”
Yongeyeho ko intego ye ari uko imodoka zakubakirwa muri Amerika,
aho kuzitumiza cyangwa kuzikorera mu bindi bihugu nka Canada, agaragaza
icyerekezo gishingiye ku kurinda inganda zo mu gihugu (America First).
Trump yanavuze ku Iran ndetse no kuwuzasimbura Umuyobozi wa
Banki Nkuru ya Amerika (Federal Reserve Chair), ariko ntiyatanze amakuru mashya
cyangwa imyanzuro mishya kuri izo ngingo. Abatur aba shikago ntibasubijwe ibibazo
byabo bajyaga bibaza.
Ibi Trump yatangaje i Dearborn byongeye
kugaragaza icyerekezo cye cyo gushyira imbere inganda zo muri Amerika no
gutesha agaciro amasezerano y’ubucuruzi mpuzamahanga abona ko adafasha inyungu
z’igihugu. Amagambo ye ategerejweho ingaruka mu mubano wa Amerika na Canada,
cyane cyane mu rwego rw’inganda z’imodoka n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

0 Comments
Imihigonews