-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Ibikoresho by’agaciro byibwe muri Louvre byongeye kuboneka i Paris



Abapolisi b’u Bufaransa bamenye aho ibikoresho by’agaciro byibwe mu nzu ndangamurage ya Louvre mu Ukwakira 2025 byari byahishwe, nyuma y’iperereza ryimbitse ryabereye mu mujyi wa Aubervilliers, mu burengerazuba bwa Paris.

Ubu bujura bwari bwabaye imwe mu nkuru zavuzwe cyane ku rwego mpuzamahanga, bitewe n’uko Louvre ari inzu ndangamurage isurwa cyane ku Isi. Ibikoresho byari byibwe bifite agaciro k’amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 100, byari bimaze umwaka urenga bitaraboneka.

Tariki ya 19 Ukwakira 2025, abajura bane bipfutse mu maso binjiye mu nzu ndangamurage ya Louvre bakoresheje imodoka ifite urwego rurerure ruzamuka, rubafasha kugera ku cyumba cyarimo ibikoresho by’agaciro.

Bamaze kugeramo, bakase umuryango w’ikirahure n’imashini z’umutekano, bahita bibamo ibihangano n’amabuye y’agaciro umunani byari bifite agaciro ka miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika.

Amashusho yafashwe na camera zicunga umutekano yagaragaje babiri mu bakekwaho ubu bujura binjira mu igaraje riri munsi y’ubutaka, aho bagaragaye bagenzura ibyo bari bibye mu masegonda make mbere yo kubihisha. Ni muri iryo garaje riherereye i Aubervilliers, mu burengerazuba bwa Paris, ibikoresho byaje kubonekamo.

Mu byari byibwe harimo diamants 8,482, amabuye y’agaciro 35 yo mu bwoko bwa émeraudes, 34 ya saphir ndetse na beads 212, byose bikaba bifite agaciro gakomeye ku rwego rw’ubuhanzi n’amateka.

Ibi byongeye gushimangira akamaro k’ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’ikoranabuhanga mu guhangana n’ubujura bukorerwa ahari amateka n’ubuhanzi bifite agaciro gakomeye. Louvre, isurwa n’abantu barenga miliyoni icyenda buri mwaka, iracyari ikimenyetso gikomeye cy’umuco n’amateka y’Isi, nubwo ihura n’imbogamizi z’umutekano.

 

IMIHIGO NEWS | With in the best News

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153