-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Gisagara: Urukiko rwa Ndora Rutegetse Gitifu wa Mamba n’Abandi Babiri Bakurikiranwe Bafunzwe by’Agateganyo



Gatongore James, Gitifu w’Umurenge wa Mamba, hamwe na Jean Bosco Ntayomba na Emmanuel Niyomugabo bakekwaho icyaha cyo gusaba, kwakira no gutanga indonke, urukiko rutegetse bafunzwe mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje.

Urukiko rw’ibanze rwa Ndora rutegetse ko Gitifu w’umurenge wa Mamba, Gatongore James, hamwe na Jean Bosco Ntayomba na Emmanuel Niyomugabo bakurikiranwe bafunzwe by’agateganyo iminsi 30. Aba bose bakekwaho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, nyuma y’iperereza ryakozwe n’inzego z’umutekano mu karere ka Gisagara.

Icyemezo cy’urukiko cyafashwe nyuma y’uko ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso by’ingenzi byerekana uruhare rwa buri wese mu kwenga inzoga zitemewe zizwi nka ‘Nyirantare’. Gitifu Gatongore hamwe na komisiyoneri we na Emmanuel Niyomugabo bahakana ibyo baregwa, ariko urukiko rusesenguye ibimenyetso rutegetse ko bafunzwe by’agateganyo kugira ngo batabangamira iperereza rikomeje.

Gatongore James, wari Gitifu w’Umurenge wa Mamba, aregwa kwakira ruswa y’amafaranga ibihumbi 200 Frw kugira ngo areke abenga inzoga zitemewe.

Jean Bosco Ntayomba yafashwe nka komisiyoneri wa Gitifu, akaba yarahawe ayo mafaranga maze ayaha Gatongore.

Emmanuel Niyomugabo we yari ashinzwe gutanga amafaranga ibihumbi 100 Frw ku bantu batandukanye kugirango amafaranga age ku Gitifu.

Uwatswe amafaranga yagejeje amakuru ku iperereza rya Polisi na RIB.
RIB na Polisi bakoze operasiyo yihariye, bakoresha inoti zifite numero zitandukanye kugira ngo bafate abaregwa.

Amafaranga yafashwe mu modoka ya Gitifu Gatongore, byemezwa n’iperereza ry’inzego z’umutekano.
Gitifu Gatongore yakomeje guhakana ibyaregwaga, avuga ko ari umugambi wacuzwe na Sebasaza Emmanuel, wari ukuriye RIB mu murenge wa Gikonko, avuga ko yateweho nabi kandi amubeshyera.
Jean Bosco Ntayomba yavuze ko atari abizi, ko ibyabaye ari akagambane ka Sebasaza.
Emmanuel Niyomugabo yemeye ko yahawe amafaranga, ariko yavuze ko yabikoze atari ku bushake cyangwa kubigirira icyaha.

Me Rubayiza Fikilini Michel na Me Havugimana Xavier Dominique bavuze ko abaregwa bakekwaho ibintu batigeze bakora ku bushake, ko hari akagambane k’abashinzwe iperereza.

Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma abaregwa bakekwaho icyaha, kandi ko ari icyaha gihanishwa igifungo kirenze imyaka ibiri.
Urukiko rutegetse ko bafunzwe iminsi 30 kugira ngo batabangamira iperereza, ndetse kubera ko amafaranga yafashwe ari ibimenyetso by’ingenzi.
Urukiko rwemeje ko akagambane ka Sebasaza ntakemangwa n’ibimenyetso bihari.

Icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Ndora kirerekana ubushake bwo guhashya ibyaha byo gusaba no kwakira indonke, cyane cyane iyo bikozwe n’umuyobozi ukwiye kuba intangarugero mu kurwanya ibyaha nk’ibi. Gitifu Gatongore James, Jean Bosco Ntayomba na Emmanuel Niyomugabo bafunzwe mu gihe cy’iminsi 30, kandi bahise bakijuririra mu rukiko rwisumbuye rwa Huye.

 


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153