-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Hashize Imyaka 10 Umushinga wa Biodiesel ya Jatropha upfuye, Abaturage bategereje kwishyurwa Miliyoni 38 Frw



Hashize imyaka 10 umushinga wa mbere mu Rwanda wo kubyaza mazutu mu bimera (Biodiesel) wahagaritswe utageze ku ntego zawo, nyuma y’aho kompanyi yawushyizemo imari inaniriwe. Abaturage barenga 400 bari barawuhawemo akazi bavuga ko batarishyurwa amafaranga yabo arenga miliyoni 38 Frw.

Mu musinga wo kubaka urwego rw’ingufu zikomoka ku buhinzi binyuze mu gihingwa cya Jatropha gikomorwamo mazutu. Uwari ushyizwe mu bikorwa na kompanyi yo mu Bwongereza ECO Positive Ltd, iyobowe na Bwana Karl Boyce  ku bufatanye na Leta y’u Rwanda.

Ukaba wakoreraga mu Murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza hafi y’inkengero za Pariki y’Akagera.
Uyu mushinga watangiye imirimo yayo mu Ugushyingo 2009, gusa nyuma yo kubona ko bahombye 2015 wahise ufunga imiryango yawo.

Kuki wahagaritswe? Kubera umusaruro muke, kudahuza n’ubutaka bw’u Rwanda no kuba biodiesel yakozwe ihenze kurusha mazutu isanzwe.

Mu Ugushyingo 2009, Guverinoma y’u Rwanda yagiranye amasezerano na ECO Positive Ltd agamije gushora imari ingana na miliyoni 250 z’amadolari ya Amerika. Iyi sosiyete yari yemerewe guhinga igiti cya Jatropha ku buso bwa hegitari 10,000, hagamijwe gutanga litiro miliyoni 16 z’ingufu mu gihe cy’imyaka itandatu kugeza kuri irindwi.


Leta y’u Rwanda yahaye uyu mushoramari hegitari 8,600 mu Karere ka Kayonza, inemera ko izongeramo izindi hegitari 1,600. Amasezerano yemereraga iyi sosiyete gukoresha ubu butaka mu gihe cy’imyaka 49.

Uyu mushinga wari mu cyerekezo cya Leta cyo guteza imbere ingufu zisubira (renewable energy) hagamijwe kugabanya ingufu zikomoka kuri peteroli no kurengera ibidukikije.

Hagati ya 2012 na 2014, byari biteganyijwe ko hahingwa hegitari 7,500 ariko inzego za Leta zirimo RDB, MINIRENA (icyo gihe) na MININFRA zasanze harahinzwe munsi ya 3% by’ubwo buso.

Muri Nzeri 2015, izi nzego zakoze isuzuma ryimbitse ry’imikorere y’uyu mushinga zisanga utatanze umusaruro witezweho. Mu Kwakira uwo mwaka, Minisiteri y’Ibikorwaremezo yandikiye umuyobozi wa kompanyi imumenyesha ko guhinga Jatropha bihagaritswe mu Rwanda.

MININFRA yasobanuye ko iki gihingwa kitari gihuje n’imiterere y’ubutaka bw’u Rwanda, kandi ko n’ibikoresho byari bikenewe mu gutunganya biodiesel bitabonaga byoroshye.

Nyuma yo guhagarikwa k’uyu mushinga, abaturage 432 bari barawuhawemo akazi bavuga ko batigeze bishyurwa amafaranga bakoze angana na 38,845,898 Frw.

Aba baturage bavuga ko bagejeje ikibazo cyabo mu nzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza, RDB na MINALOC, ariko bakomeza gusiragizwa imyaka igera ku icumi.




Uhagarariye aba baturage yagize ati: “Umushoramari yagiye atatwishyuye. Twagejeje ikibazo mu nzego zose, batubwiraga ko Leta izatwishyura ikazakurikirana uwo mushoramari, ariko imyaka 10 irashize ntacyo tubona.

Mu 2020, uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza amusaba gukurikirana iki kibazo no gutanga raporo bitarenze tariki ya 30 Werurwe 2020.

Muri iyo baruwa, Minisitiri yasabye ko habaho guhuza umushoramari n’abakozi yakoresheje kugira ngo ikibazo gikemurwe ariko kugeza ubu abaturage bavuga ko nta gisubizo bahawe.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kayonza, Fred Hategekimana, yemera ko iki kibazo kizwi kandi ko hari intambwe zatangiye guterwa.

Yagize ati: “Twashyizeho itsinda riri kongera gusuzuma neza umubare w’abaturage bireba n’ibimenyetso bihari. Turimo gukorana n’inzego z’igihugu zirimo RDB kugira ngo harebwe uko abaturage babona amafaranga yabo mu gihe cya vuba.”

Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye agaragaza ko biodiesel yakozwe muri uyu mushinga yari ihenze cyane kurusha mazutu isanzwe itumizwa hanze, ndetse umusaruro wa Jatropha ukaba wari muke mu Rwanda.

Ibi byigeze no kuganirwaho mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Mata 2012, yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame, isaba inzego bireba gushakira umushinga ibisubizo.

N’ubwo umushinga wa Jatropha Biodiesel wari ufite icyizere cyo gufasha u Rwanda kwinjira mu bihugu bya mbere muri Afurika bikoresha ingufu zikomoka ku bimera, wasize isomo rikomeye ku bijyanye no gusuzuma neza imishinga y’ishoramari.

Ku baturage barenga 400 bagikomeje gusaba kwishyurwa, icyizere ni uko amasezerano n’inyandiko bihari byatuma haboneka igisubizo kirambye, kikagarura icyizere cy’abaturage mu mishinga minini ya Leta n’abashoramari.



IMIIGO NEWS | With in the best News


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153