Itsinda ry’abahanga mu by’ubwubatsi bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF)
bafatanyije n’Ingabo za Jamaica (JDF), batangiye imirimo yo gusana no kongera
kubaka inzu n’ibikorwaremezo byangijwe n’inkubi y’umuyaga wa Melissa mu Mujyi
wa Montego Bay mu Ntara ya St James hagamijwe gufasha abaturage bagizweho
ingaruka n’iki kiza no gushyigikira gahunda ya Leta ya Jamaica yo kwiyubaka.
Imirimo yatangijwe igamije gusana no kongera kubaka inzu
z’abaturage zangijwe n’inkubi y’umuyaga, ikaba iri mu rwego rw’ibikorwa
byihutirwa bigenewe imiryango yahuye n’ingaruka zikomeye z’iki kiza.
Ubu bufatanye hagati ya RDF na JDF bugaragaza umubano mwiza
n’imikoranire irambye iri hagati y’ingabo z’ibihugu byombi mu rwego rwo gushyigikira
gahunda za Leta ya Jamaica zo kwiyubaka no kongera ubushobozi bwo guhangana
n’ibiza.
Bifashishije ubumenyi bwabo mu by’ubwubatsi n’ubunararibonye mu
bikorwa by’ubutabazi, Ingabo z’u Rwanda n’iza Jamaica barimo gusana inzu
zangiritse, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’imiryango yagizweho
ingaruka no kubafasha kongera gusubira mu buzima busanzwe.
Umuyobozi w’Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ziri muri ubu butumwa
bwo gutabara muri Jamaica Colonel Moses Kayigamba, yavuze ko izi nshingano
zitagarukira gusa ku gusana ibikorwaremezo, ahubwo zigaragaza indangagaciro
z’ubufatanye, ubumwe no kwifatanya n’abaturage ba Jamaica mu bihe by’ibibazo.
Yagize ati: “Ibi bikorwa bigamije gutanga umusanzu mu kongera
ubushobozi bwa Jamaica bwo guhangana n’ibiza mu buryo burambye, binyuze mu
bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’Ingabo z’iki gihugu.”
Colonel Kayigamba yanasobanuye ko imirimo irimo gukorwa ihujwe
n’ibyihutirwa byagaragajwe n’inzego za Jamaica, ndetse ikanashingira kuri
gahunda y’igihugu yo guhangana n’ingaruka z’inkubi y’umuyaga Melissa.
Mu rwego rwo gushyigikira ibi bikorwa, u Rwanda rwohereje
abasirikare 100 bafite ubumenyi butandukanye cyane cyane mu by’ubwubatsi,
bagiye gufasha mu gusana no kongera kubaka ibyangijwe n’ibiza.
Kohereza itsinda ry’abasirikare b’abahanga mu by’ubwubatsi muri
Jamaica bigaragaza ubushake bw’u Rwanda mu guteza imbere ubumwe, ubufatanye
n’ibikorwa by’ubutabazi ku rwego mpuzamahanga. Ibi bikorwa kandi byerekana
uruhare rw’u Rwanda mu guhangana n’ingaruka z’ibiza bikomeje guhungabanya
ubuzima bw’abantu, binyuze mu gufasha ibihugu byahuye n’ibibazo no guteza
imbere amahoro n’ubufatanye ku isi.
IMIHIGO NEWS | With in the best News
%20zifatanyije%20n%E2%80%99Ingabo%20za%20Jamaica%20(JDF)%20batangiye%20gusana%20no%20kongera%20kubaka%20inzu%20zangijwe%20n%E2%80%99inkubi%20y%E2%80%99umuyaga%20Melissa%20mu%20Mujyi%20wa%20Montego%20Bay,%20aho%20u%20Rwanda%20rwohereje%20abasirikar.png)

0 Comments
Imihigonews