-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Inama y’Abaminisitiri iyobowe na Perezida Kagame yemeje imyanzuro ikomeye


Kigali, 28 Mutarama 2026 – Inama y’Abaminisitiri y’u Rwanda yateranye ku wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026, muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje imyanzuro itandukanye igamije guteza imbere imiyoborere myiza, ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imikorere y’inzego za Leta.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Inama y’Abaminisitiri yagejejweho imyiteguro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, iteganyijwe ku itariki ya 5 n’iya 6 Gashyantare 2026, aho biteganyijwe ko izibanda ku ngingo z’ingenzi zijyanye n’imiyoborere n’iterambere ry’igihugu.

Inama yagejejweho kandi imiterere y’amafaranga yishyurwa kuri serivisi zitangwa n’abakora imishinga igamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere, hifashishijwe ishoramari rituruka mu isoko mpuzamahanga rya karubone. Iyi gahunda igamije guteza imbere ishoramari rirengera ibidukikije no gufasha igihugu kugera ku ntego zacyo z’iterambere rirambye.

Ku bijyanye n’isoko ry’umurimo, Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibyerekeye urubuga rushya rukusanya rukanasesengura amakuru ku isoko ry’umurimo, rugamije gufasha mu igenamigambi rya Leta no kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’igihugu hashingiwe ku makuru afatika.

Mu rwego rwo kunoza imikorere y’inzego zitandukanye, Inama yemeje imishinga y’amategeko irimo uhindura itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2025/2026, irigenga ubufatanye bw’inzego za Leta n’abikorera, irihindura itegeko rishyiraho ubwizigamire bw’igihe kirekire Ejo Heza, n’umushinga w’itegeko wemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 13 Mutarama 2026.

Iyi nama yaje ikurikira izindi myanzuro yafashwe mu cyumweru gishize irimo iyerekeye ishyirwaho ry’abayobozi bashya mu nzego zitandukanye za Leta, ibyemezo bigaragaza gukomeza gushyira imbaraga mu buringanire bw’inzego, uburezi, ubukungu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko imyanzuro yose yafashwe igamije gukomeza guteza imbere imiyoborere ishingiye ku mucyo, kunoza serivisi zihabwa abaturage no kwihutisha iterambere ry’igihugu.






 IMIHIGO NEWS



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153