-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

RWANDA: Uwera Jean Maurice Yagizwe Umuvugizi mushya w'ungirije wa Guverinoma y'Urwanda

Umuvugizi w'ungirije wa guverinoma y'urwanda 2026
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Mutarama 2026, yagize uwahoze ari umunyamakuru Jean Maurice Uwera, Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije.

Asimbuye Alain Mukuralinda witabye Imana mu mwaka ushije 2025 muri Mata azize uburwayi bwo guhagaraga kwe k’umutima.

Gashyantare 2025 ni bwo Uwera Jean Maurice wamenyekanye nk’umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), by’umwihariko mu biganiro nka ‘Waramutse Rwanda,tombora zitandukanye zaberaga kuri Televiziyo y’urwanda,amakuru ya Televiziyo y’u Rwanda kandi akaba n’umuyobozi wa SK FM afatanya na Sam Karenzi akaba ariyo mirimo nakoraga mbere y’uko agirwa umuvugizi w’ungirije wa guverinoma y’Urwanda.

Uwera amaze imyaka icumi n’ine irenzeho amezi mu mwuga w’itangazamakuru aho afite ubunararibonye mu bijyanye no gutangaza amakuru no mu bijyanye n’itumanaho, akabifatanya no kuba inzobere mu bijyanye n’itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Mbere yo kugirwa umuyobozi wa Radiyo kuri SK FM, Uwera Jean Maurice yakoze imirimo itandukanye muri RBA kuva mu 2016, harimo gutangaza amakuru kuri televiziyo, umuyobozi muri Magic FM n’indi.

Uwera Jean Maurice yatangiye umwuga we w’itangazamakuru mu mwaka wa 2011 mu kwezi kwa Kabiri akora kuri Flash FM & TV na bwo ari umuyobozi ushinzwe ikorwa ry’ibiganiro n’amakuru (Production Manager) nk’ibyo yakoraga kuri SK FM.

Afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho yavanye I Kabgayi muri kaminuza ya ICK (Institut Catholique de Kabgayi)

Tumwifurije Imirimo mwiza!



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153