Perezida Kagame yijeje mugenzi we wa Guinea gukomeza ubufatanye mu guteza imbere umubano n’imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye
Perezida wa Guinea Conakry, Mamadi Doumbouya, ku ntsinzi yegukanye mu matora
y’Umukuru w’Igihugu, amwizeza ko u Rwanda ruzakomeza gukorana bya hafi na
Guinea mu gusigasira umubano mwiza no kwihutisha iterambere.
Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X (rwahoze ari
Twitter), Perezida Kagame yagaragaje ko yishimiye intsinzi ya Doumbouya,
anashimangira ko ibihugu byombi bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye
n’ubuvandimwe.
Mamadi Doumbouya yatorewe kuyobora Repubulika ya Guinea muri manda y’imyaka irindwi, nyuma yo gutsinda amatora ku majwi 86,72%, nk’uko byemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’icyo gihugu.
Aya ni yo matora ya mbere yabaye muri Guinea kuva Mamadi
Doumbouya yahirika ubutegetsi bwa Alpha Condé muri Nzeri 2021, igikorwa
cyahinduye imiterere ya politiki muri icyo gihugu.
Mu karere, Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, na we
yifurije Mamadi Doumbouya ihirwe, avuga ko nyuma y’iyemezwa ry’ibyavuye mu
matora n’Urukiko rw’Ikirenga, ari igihe cyiza cyo kumushimira no kumwifuriza
intsinzi muri manda ye.
Ubutumwa bwa Perezida Kagame n’abandi bayobozi bo mu karere
bugaragaza ko intsinzi ya Mamadi Doumbouya yakiriwe neza ku rwego mpuzamahanga,
bikaba byitezwe ko ubuyobozi bwe buzagira uruhare mu gukomeza guteza imbere
umutekano, iterambere n’ubufatanye hagati ya Guinea n’ibindi bihugu bya
Afurika.


0 Comments
Imihigonews