-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

USA: Trump yatangaje ibintu bibiri umugore we Melania atishimira ko akora mu ruhame



Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko umugore we Melania Trump atishimira ibintu bibiri akora mu ruhame birimo kubyina mu birori bya politiki no kwigana abakina guterura ibiremereye ku rubyiniro, avuga ko abibona nk’ibidakwiriye k'umukuru w’igihugu.

Trump yabitangaje ku wa Kabiri ubwo yaganiraga n’abanyamuryango b’Ishyaka ry’Aba-Republika mu nama yabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, aho yasangije abari aho ibiganiro akunze kugirana n’umugore we ku myitwarire ye mu ruhame.

Mu ijambo rye, Trump yavuze ko Melania Trump amugaya cyane iyo atangiye kwigana abakora umukino wo guterura ibiremereye(ariteri), cyane cyane iyo abikora ari kuvuga ku bakinnyi b’abagabo bihindura igitsina bakajya mu marushanwa y’abagore.

Ati: “Umugore wanjye arabyanga cyane iyo mbikoze. Ni umuntu wiyubaha kandi wubaha icyubahiro cy’umwanya mfite. Ambwira ati ‘Ibi ntibikwiye Perezida.’ Nkamusubiza nti ‘Ariko narabaye Perezida.’ Akambwira ati ‘Mugabo wanjye, ibyo guterura burya ni bibi cyane.’”

Trump yongeyeho ko Melania atishimira na gato uburyo abyina mu mitambagiro ya politiki no mu birori bitandukanye, amubwira ko bidakwiye umukuru w’igihugu.

Ati: “Yambwiye ati ‘Ese wigeze ubona Perezida Franklin D. Roosevelt abyina?’”

Trump azwiho gukoresha imbyino n’andi mayeri mu gihe cy’imyiyereko n’ibirori bya politiki, aho rimwe na rimwe abyifashisha anenga abo bahanganye mu bya politiki.

 Ibi Trump yatangaje byongeye kugaragaza itandukaniro riri hagati y’imyitwarire ye isanzwe izwiho kuba idasanzwe mu ruhame n’imyitwarire y’umugore we Melania uzwi nk’umuntu ukunda icyubahiro, ituze n’imyitwarire ya kinyacyubahiro, cyane cyane ku rwego rw’umukuru w’igihugu.

 

ngiyi ishusho nyayo,
Ese wowe ibi warubizi kuri TRUMP?


Bana natwe keshi IMIHIGO NEWS | With in the best News

Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153