Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza rwakatiye Emmanuel Ntarindwa igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yemeye ibyaha aregwa, agasaba imbabazi Abanyarwanda, bityo akagabanyirizwa igihano.
Izina rya Emmanuel Ntarindwa ryamenyekanye cyane mu mwaka wa 2024 nyuma y’uko afashwe amaze imyaka irenga 23 yihishe mu mwobo wacukuwe mu nzu, aho yari atuye mu Kagari ka Kavumu, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, ahunga ubutabera kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nk’uko byagaragajwe mu rubanza, Emmanuel Ntarindwa yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1994 nyuma yo guhagarika Jenoside, ariko agaruka mu Rwanda mu 2001. Kuva ubwo, yihishaga mu rugo rw’umugore bari baturanye, baza gukundana, barabana ndetse barabyarana, aho yacukuye umwobo mu nzu awukoresha nk’ubwihisho.
Amakuru yatumye afatwa yatanzwe n’abantu bagendaga basura urwo
rugo bagakeka ko hari umuntu wihishe, bigera ku nzego zibishinzwe, ari na bwo
yafashwe mu 2024. Umugore babanaga nawe yafunzwe by’agateganyo akekwaho kuba
icyitso no kudatanga amakuru ku cyaha cy’ubugome, ariko aza kurekurwa
hashingiwe ku bumenyi buke yari afite n’uko atagize uruhare muri Jenoside.
Mu rubanza rwaburanishijwe mu mizi, Ubushinjacyaha bwagaragaje
ko Emmanuel Ntarindwa yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu cyahoze
ari Komini Kigoma na Nyabisindu, ubu biri mu Murenge wa Busasamana, aho yajyaga
ku mabariyeri no mu bitero byiciwemo Abatutsi.
Hashingiwe ku buremere bw’ibyaha aregwa, Ubushinjacyaha
bwasabiye Emmanuel Ntarindwa igihano cy’igifungo cya burundu. Icyakora,
atazuyaje yemeye ibyaha byose, asaba imbabazi Abanyarwanda, anasaba ko
yagabanyirizwa igihano.
Urukiko rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro, rugaragaza ko yemeye icyaha kandi akicuza, bityo hashingiwe ku mategeko n’impamvu nyoroshyacyaha rumuhanisha igifungo cy’imyaka 15.
Nyuma y’isomwa ry’urubanza, Emmanuel Ntarindwa yatangaje ko
atazajurira icyo cyemezo, avuga ko yakiriye igihano. Ubu Ntarindwa w’imyaka 52
afungiye mu Igororero rya Huye, aho azakomereza kurangiza igihano yahawe, mu
gihe uru rubanza rwongeye kugaragaza ko n’uwihishe imyaka myinshi adashobora
gucika ubutabera.


0 Comments
Imihigonews