-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Kiliziya Gatolika na Akarere ka Musanze byamaganye amakuru y’amabonekerwa ya Bikira Mariya


Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda bufatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwatangaje ko amakuru yakwirakwiye avuga ko habereye amabonekerwa ya Bikira Mariya muri aka karere atari ayemewe, busaba abaturage kwirinda ibihuha no gukomeza gukurikiza umurongo wa Kiliziya n’inzego z’ubuyobozi.

Mu gitondo cyo ku wa 17 Mutarama 2026, ku mbuga nkoranyambaga no mu baturage bo mu Karere ka Musanze hakwirakwiye inkuru ivuga ko Bikira Mariya yabonekeye abana babiri biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rwinzovu, ndetse ko ishusho ye yaba yagaragaye ku ipoto y’amashanyarazi n’igiti. Ibi byakuruye imbaga y’abaturage, bituma inzego zitandukanye zisohora imyanzuro n’ibisobanuro.

Amakuru yakwirakwiye yavugaga ko ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 16 Mutarama 2026, abana babiri biga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, umukobwa w’imyaka umunani n’umuhungu w’imyaka icyenda, babonye ishusho bavuga ko ari iya Bikira Mariya ateruye Umwana Yezu, bambaye imisaraba.

Aba bana, ngo babanje kubona iyo shusho ku ipoto y’amashanyarazi iri hafi y’ishuri, nyuma bavuga ko banayibonye mu giti cyaraho. Inkuru bayisangije abandi banyeshuri, bigera ku barimu n’ababyeyi, bityo igenda ikwirakwira byihuse, bituma mu rukerera hateranira imbaga y’abaturage bashaka kureba ibyo bita ibitangaza.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Busogo, Jean Bosco Nambaje, yasohoye itangazo ku wa 18 Mutarama 2026, ashimangira ko kwemera amabonekerwa bigira inzira n’amabwiriza binyuramo muri Kiliziya Gatolika, anasaba abakirisitu kurangwa n’ubushishozi.

Yibukije ko ukwemera kwa Gikristu gushingiye ku nkingi eshatu zirimo Ibyanditswe Bitagatifu, Inyigisho z’ubuyobozi bwa Kiliziya n’Uruhererekane rwa Kiliziya. Yanavuze ko amabonekerwa atemezwa hatabayeho ubushakashatsi bwimbitse bwa Kiliziya.

Yagize ati: “Padiri Mukuru arasaba abakirisitu kurangwa n’ubushishozi mu kwemera kwacu, twirinda ibihuha n’ubutumwa butera abantu urujijo n’ubwoba. Ibindi tubiharire Kiliziya nk’umubyeyi utureberera kandi udufasha gushungura tukamenya iby’aya mabonekerwa.”

         Ubuyobozi bwa Kiliziya mu Rwanda, binyuze muri Paruwasi ya Busogo, bwasabye abakirisitu               kwitondera icyo bise amabonekerwa yabereye mu Karere ka Musanze



Kiliziya kandi yasabye abakirisitu gusengera ahantu hemewe kandi hafite umutekano, birinda guteranira ahantu hatemewe hashingiwe ku makuru ataremezwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko ibyabaye bidakwiye gufatwa nk’amabonekerwa, asobanura ko byaturutse ku myumvire y’abana bari bakinira hafi y’aho bivugwa.

Yagize ati: “Abana barimo bakinira umupira babona igiti cyishushanyije kigatanga ibara, bavuga ko ari ishusho ya Bikira Mariya. Inkuru bayigejeje ku babyeyi igera kure kandi nta kintu kidasanzwe cyabaye. Abaturage bateraniye aho hashingiye ku bihuha, mu by’ukuri ni inkuru itari yo.”

N'ubwo ubuyobozi bwabyamaganye, hari bamwe mu baturage bageze aho bavuga ko ibyo babonye ari ibitangaza, bakomeza gutsimbarara ku kwemera kwabo. Ibi byatumye inzego zombi, Kiliziya n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, zisaba abaturage gutuza no kwirinda amakuru atemewe.

Kugeza ubu, amabonekerwa ya Bikira Mariya yemewe na Kiliziya Gatolika mu Rwanda ni ay’i Kibeho, yabaye mu myaka ya za 1980, aho Bikira Mariya yabonekeye abakobwa batatu bigaga muri aka gace. Aya mabonekerwa yemejwe nyuma y’imyaka myinshi y’ubushakashatsi bwa Kiliziya.

Kiliziya Gatolika n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze byongeye gushimangira ko ukwemera gukwiye kujyana n’ubushishozi n’umutekano, bisaba abaturage kwirinda gukwirakwiza ibihuha no gutegereza icyemezo cya Kiliziya ku bivugwa byose bijyanye n’amabonekerwa.

 



Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153