Iyobokamana, ubukoloni n’amaraso ya Jenoside: impamvu Zaza yafashwe nk’ahantu Ndangamateka hakwiye kubungabungwa
Zaza, agace ubu kari mu kagari ka Ruhembe,Umudugudu wa jyambere mu
Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma intara y’iburasirazuba, ntikavugwa cyane
nk’i Save cyangwa i Kabgayi mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Nyamara,
ni ho hashyizwe imwe mu nkingi zikomeye z’iyogezabutumwa, uburezi n’imibereho
y’igihugu ku buryo uyu munsi hemejwe ko ari ahantu Ndangamateka hakwiye
kubungabungwa no gusigasigwa.
Mu gushaka kumenya ayo mateka arambuye, twifashishije inyandiko
z’Inteko y’umuco n’abagize Inteko y’Umuco, basobanura impamvu Zaza ifatwa
nk’ahantu hakomeye mu mateka y’u Rwanda n’uko hari gahunda yo kuyirinda
gusibangana mu mateka.
Ishingwa rya Misiyoni ya Zaza: Intangiriro y’igihe
gishya
Misiyoni Gatolika ya Zaza yashinzwe ku wa 1 Ugushyingo 1900 na
Musenyeri Léon-Paul Classe Hirth, mu gihe u Rwanda rwinjiraga buhoro buhoro mu
bihe by’ubukoloni n’iyogezabutumwa.
Ni Misiyoni ya kabiri mu Rwanda nyuma ya Save, yari yashinzwe ku
wa 8 Gashyantare 1900. Icyo gihe, Zaza yari mu gice cy’Igisaka kitwaga Mirenge,
agace kari ka kigaruriwe vuba n’Ingoma y’u Rwanda, ku buryo hari abaturage
batari baramenyera neza ubutegetsi bw’i Nyanza.
Abasesenguzi b’amateka bavuga ko ibyo byatumye i Bwami hemerwa ko
abamisiyoneri bahashyira Misiyoni, babona ko byashoboraga gufasha mu kugenzura
no guhuza ako gace n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu bw’icyo gihe.
Abapadiri ba mbere n’uko bakiriwe
Misiyoni ya Zaza yatangiranye n’Abapadiri batatu:
- Padiri
Barthélémy, wari warabaye i Save
- Padiri
Pouget
- Padiri
Zumbiehl, waje kumara igihe kirekire muri Misiyoni ya Mibirizi
Mu bandi bagize uruhare mu minsi ya mbere harimo Padiri Brard
(uzwi nka Terebura) na Furere Anselme, na bo bakomokaga i Save.
Bakigera i Zaza, bakiriwe na Karakawe, se wa Joseph Rukamba,
akaba na sekuru wa Aloys Bigirumwami, waje kuba Musenyeri wa mbere
w’Umunyarwanda. Inzu ya mbere y’Abapadiri yubatswe ku musozi wa Ruhembe, ari
inzu nto yo kubarinda imbeho n’izuba, nk’uko byari byarakozwe i Save.
Iyogezabutumwa n’uburyo abakirisitu ba mbere
bahinduwe
Nk’uko byagaragaye no mu zindi misiyoni zo mu ntangiriro,
iyogezabutumwa ryabanje rishingira ku mpano. Abaturage bahabwaga amasaro,
imyenda, umunyu n’ibindi bikoresho, bigakoreshwa nk’inzira yo kubegereza
Kiliziya.
Ni muri urwo rwego, mu mwaka wa 1903, Nyirambeba Elisabeth, uzwi
nk’Umukirisitu wa mbere mu Rwanda, yabatirijwe i Zaza, n’ubwo yakomokaga i
Save. Ibi byatumye Zaza igira umwanya wihariye mu mateka ya Gikirisitu mu
Rwanda.
Zaza nk’ishuri ry’abayobozi ba Kiliziya y’u Rwanda
Misiyoni ya Zaza yabaye isoko y’abayobozi bakomeye ba Kiliziya
Gatolika mu Rwanda. Aha twavuga:
- Padiri
Balthazar Gafuku, umwe mu Banyarwanda ba mbere bihaye Imana
- Donat
Reberaho, wahawe Ubusaseridoti mu 1917
- Musenyeri
Aloys Bigirumwami, wahawe ubwepisikopi mu 1952, aba Musenyeri wa mbere
w’Umunyarwanda
Bigirumwami yari umuhungu wa Joseph Rukamba, akaba se wabo wa
Jean Baptiste Rukamba, ari na we se wa Myr Philippe Rukamba, wabaye Umushumba
wa Diyoseze ya Butare.
Imirimo y’iterambere: Uburezi, ubuvuzi n’ubuhinzi
Misiyoni ya Zaza ntiyagarukiye ku by’iyobokamana gusa. Yagize
uruhare rukomeye mu:
- gutangiza
amashuri meza mu Rwanda aha twavuga nk’Ishuri rya TTC ZAZA,Lycee de
Zaza,Petit Seminare n’ibindi bigo byigishaga imyuga n’ubukorikori,ibikorwa
by’ubuvuzi no kuzana ibihingwa bishya birimo amacunga, indimu, amapapayi,
amapera n’inanasi.
Ibi byahinduye imibereho y’abaturage ba Zaza n’Igisaka muri
rusange bituma ako gace kaza mutundi twabaye intangarugero mu buhinzi bushya.
Nkuko ubuyobozi bw’iyi paruwasi bubivuga bavuga ko iyi paruwase
imaze kuvugururwa inshuro eshatu
Amateka yanditswe na Rumiya agaragaza ko hagati ya 1907 na 1912,
abamisiyoneri babifashijwemo n’ubutegetsi bw’abakoroni bashyizeho iteka ribuza
abaturage gutema igiti icyo ari cyo cyose, bitewe n’ibura ry’ibiti byari ibura I
Zaza icyo gihe.
Iri teka ryagize ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage kuko
mu gihe cy’imyaka itanu, inzu nyinshi ntizashoboraga gusanwa, bikaba byarateje
imibereho mibi n’umutekano muke w’amazu.
Zaza mu bihe by’amakuba: 1959 na 1994
Mu mwaka wa 1959, Abatutsi bahigwaga bahungiye muri Kiriziya ya
Zaza baraharokokera. Icyo gihe Kiliziya yafashwe nk’ahantu ho kwikinga.
Ariko amateka yaje kwisubiramo nabi mu 1994, ubwo Abatutsi
bahahungiye bishwe, Kiliziya ya Zaza ihinduka ahantu hibutsa ubugome Jenoside
yakorewe Abatutsi.
Zaza uyu munsi: Ahandi hantu Ndangamateka hakwiye
kubungabungwa
Uyu munsi, Zaza imaze gushyirwa mu by’ahantu Ndangamateka,
bikaba byitezweho gufasha mu gusigasira amateka yayo, kuhigira isomo ku
rubyiruko no kuyirinda gusibangana.
Inteko y’Umuco ivuga ko kubungabunga Zaza atari uguhagarukira ku
nyubako gusa, ahubwo ari no kubika amateka ayigize, ayishimangira n’ayigisha,
harimo n’ayo ikubiyemo y’ishimwe amakosa n’ingaruka zayo ku baturage.
Bana natwe mu makuru nkaya kandi agezweho!

0 Comments
Imihigonews