-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Nigeria: Padiri Bobbo Paschal yarekuwe nyuma y’amezi abiri ashimutiwe muri Arikidiyosezi ya Kaduna




Padiri Bobbo Paschal, umusaseridoti wa Kiliziya Gatolika muri Arikidiyosezi ya Kaduna muri Nigeria yarekuwe ku wa 17 Mutarama 2026 nyuma yo kumara amezi abiri afitwe n’abagizi ba nabi bamushimuse ku wa 17 Ugushyingo 2025 mu gitero cyagabwe kuri Paruwasi ya Mutagatifu Sitefano.

Irekurwa rya Padiri Paschal rije mu gihe Nigeria ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano muke, by’umwihariko ishimutwa ry’abantu rigamije gusaba amafaranga y’incungu rikomeje kwibasira cyane abihayimana n’abaturage basanzwe mu bice bitandukanye by’igihugu.

Mu itangazo ryasohowe ku wa 17 Mutarama 2026 mu izina rya Arikiyepiskopi wa Kaduna, Musenyeri Mathew Man-Oso Ndagoso, umunyamabanga wa Arikidiyosezi, Padiri Christian Okewu Emmanuel, yemeje ko Padiri Bobbo Paschal “yarekuwe kuri uwo munsi” nyuma y’igihe yari amaze mu maboko y’abamushimuse.

Padiri Emmanuel yagaragaje ishimwe ryihariye rya Arikiyepiskopi Ndagoso rigenewe inzego z’umutekano za Nigeria, ashimangira ko imbaraga n’ubwitange byazo byagize uruhare rukomeye mu gutabarwa k’uyu musaseridoti. Yanashimiye kandi abakirisitu n’abandi bose bakomeje kumushyigikira mu masengesho no mu bumwe mu gihe cyari kirimo impungenge n’agahinda.

Padiri Paschal yashimuswe ku wa 17 Ugushyingo 2025, ubwo abagabo bitwaje intwaro bagabaga igitero kuri Paruwasi ya Mutagatifu Sitefano, giherereye muri Arikidiyosezi Gatolika ya Kaduna, igitero cyateje ubwoba bukomeye mu bakirisitu n’abaturage bo muri ako gace.

Nigeria imaze igihe ihanganye n’umutekano muke ukomeye, uterwa n’imitwe yitwaje intwaro ikora ibikorwa by’urugomo birimo gushimuta abantu bagamije gusarura amafaranga y’incungu, rimwe na rimwe bikarangira abashimuswe bishwe. Igihugu kandi kimaze imyaka irenga 15 gihanganye n’ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa Boko Haram, watangiye mu 2009 uvugwaho gushaka guhindura Nigeria igihugu kiyoborwa n’amategeko ya Kisilamu.

Uretse Boko Haram, umutekano warushijeho kuzamba mu bice bimwe by’igihugu kubera ibikorwa by’abashumba b’inka b’Abafurani, bazwi nka Fulani Militia, bagiye bashinjwa kwibasira abaturage n’abihayimana cyane cyane mu Majyaruguru n’Ahagati muri Nigeria.

Ishimutwa rya Padiri Paschal riza rikurikira urukurikirane rw’ibindi bikorwa byibasira abihayimana Gatolika muri Nigeria. Muri Nyakanga 2025, abanyeshuri batatu bato bo muri Seminari nto ya Immaculate Conception muri Diyosezi Gatolika ya Auchi bashimuswe nyuma y’igitero cyagabwe kuri iyo seminari. Aba banyeshuri bakorewe iyicarubozo mu gihe kirekire, babiri muri bo bararekurwa, mu gihe undi umwe yishwe n’abamushimuse.

Ku rundi ruhande, vuba aha Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize Nigeria ku rutonde rw’ibihugu bihangayikishije byiswe Country of Particular Concern (CPC) kubera ihohoterwa rikorerwa umudendezo w’idini. Nubwo iki cyemezo cyakiriwe mu buryo butandukanye, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Veritas i Abuja yatangaje ko kibona nk’amahirwe yo gushimangira ubufatanye mpuzamahanga mu guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke.

Padiri Hyacinth Ichoku yagize ati: “Uwo ari we wese ushobora kudufasha mu bikoresho no mu gufasha abasirikare bacu mu ntambara barimo yo kurwanya abajura n’abagizi ba nabi akwiriye gushishikarizwa. Ibi ni byo Trump ashaka ku gihugu cyacu.

Irekurwa rya Padiri Bobbo Paschal ryakiriwe n’ibyishimo bikomeye muri Arikidiyosezi ya Kaduna no mu bakirisitu muri Nigeria muri rusange, ariko rinongera kugaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke gikomeje kuba imbogamizi ikomeye, gisaba ubufatanye bw’igihugu n’amahanga mu gushakira umutekano urambye abaturage n’abihayimana.



IMIHIGO NEWS | IYOBOKAMANA


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153