Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko mu Rwanda habaye ibiza birenga 470 mu mezi atanu, kuva ku wa 1 Nzeri 2025 kugeza ku wa 15 Mutarama 2026, byahitanye abantu 67 bikomeretsa abandi 123, byangiza inzu, ibihingwa n’ibikorwaremezo bitandukanye.
Ibiza bikomoka ku mihindagurikire y’ibihe bikomeje kwibasira u
Rwanda, by’umwihariko inkuba, imyuzure n’imiyaga ikomeye. MINEMA ivuga ko muri
icyo gihembwe ingaruka zabyo zagaragaye mu mibereho y’abaturage, mu buhinzi
ndetse no ku bikorwaremezo by’ibanze.
MINEMA yatangaje ko ibi biza byangije inzu 674 n’ibihingwa byari
ku buso bwa hegitari 406. Byishe inka 33, byangiza ibikorwaremezo birimo ibiraro
umunani, inganda ebyiri zitunganya amazi n’imiyoboro y’amashanyarazi 29.
Inkuba ni zo biza byahitanye abantu benshi muri iki gihe, aho zishe
abantu 45, bingana na 61% by’abishwe n’ibiza bose. Ni na zo zahitanye inka
nyinshi ku kigero cya 96.9%. Imyuzure yahitanye abantu 13.
Inzu zahirimye zakomerekeje abantu 22, mu gihe imiyaga ikomeye
yangije ibihingwa byari ku buso bugera kuri hegitari 300, bingana na 75%
by’ubuso bw’ibihingwa byangijwe. Imyuzure yangirije ibihingwa ku buso bwa hegitari
43.3, naho ibiza bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byangije ubutaka ku
buso bwa hegitari 33.6.
Akarere ka Ngoma ni ko kagaragayemo ibiza byinshi, byahitanye abantu
44 bikomeretsa 22.
Mu Gicumbi habaye ibiza 37, hapfa abantu babiri abandi 10
barakomereka.
Mu Gakenke habaye ibiza 32, byahitanye abantu batandatu
bikomeretsa 11.
Mu Kayonza habaruwe ibiza 21, byahitanye abantu barindwi.
Ingamba MINEMA iri gushyira mu bikorwa
Umuyobozi Mukuru muri MINEMA ushinzwe ubugenzuzi no kwitegura
guhangana n’ibiza, Christine Hitimana Niyotwambaza, yavuze ko imirimo yo
guhangana n’ibiza by’umwihariko inkuba irimbanyije.
Yagize ati: “Ku bufatanye n’Ishuri Rikuru ry’Imyuga
n’Ubumenyingiro (IPRC) Ishami rya Karongi, ku nkunga y’Ishami rya Loni ryita ku
Bimukira, turacyaganira ku buryo twakorera mu Rwanda imirindankuba.”
Yongeyeho ko bari gutegura uburyo bwo guteza imbere
imirindankuba yakozwe n’iryo shuri, ku bufatanye n’ikigo Electricom cyo mu
Rwanda.
Amateka n’imibare yerekana ubukana bw’ibiza
Mu mwaka wa 2025, ibiza byahitanye abantu 130 bisenya inzu 1,800.
Raporo y’ubushakashatsi ku biza yo mu 2024 yagaragaje ko u Rwanda rufite ahantu
326 hafite ibyago byo kwibasirwa n’ibiza bikomoka ku mpamvu karemano, muri ho 134
hafite ibyago biri ku rwego rwo hejuru.
Isesengura ry’ubukana n’ibyago biterwa n’imihindagurikire y’ibihe (2024) rigaragaza ko inkangu n’inkuba biri mu biza byateje impfu nyinshi mu bihe bitandukanye. Hagati ya 2016–2023, inkangu zishe abantu 449, mu gihe inkuba zahitanye 379.
MINEMA ishimangira ko gukumira no kwitegura ibiza bisaba
ubufatanye bw’inzego zose n’abaturage, by’umwihariko mu gufata ingamba zo
kwirinda inkuba, imyuzure n’inkangu, hagamijwe kugabanya ingaruka
z’imihindagurikire y’ibihe ku buzima n’ubukungu bw’igihugu.

0 Comments
Imihigonews