-->

Kwamamaza

+250788917153

Kwamamaza

Urubyiruko rugaragaza ubukene ntirukwiye guhutazwa “Minisitiri Utumatwishima arasaba ko rwumvwa.”



Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yatangaje ko urubyiruko rugaragaza ko rufite ubukene rudakwiye guhutazwa cyangwa guterwa imijugujugu ku mbuga nkoranyambaga ashimangira ko kuvuga ibibazo ari intambwe ya mbere yo kubishakira ibisubizo.

Ibi Minisitiri Utumatwishima yabigarutseho nyuma y’uko amashusho y’umukobwa w’Umunyarwandakazi agaragaza ubukene bw’urubyiruko akwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agateza impaka ndende ku bijyanye n’uko ikibazo cy’ubukene mu rubyiruko gikwiye gufatwa n’uko abagitunga bakwiye kwitwarwa.

Mu mashusho yakwirakwiye, uwo mukobwa yavuze ko n’ubwo ashobora kugaragara neza inyuma, mu by’ukuri aba nta bushobozi afite. Yagize ati: “Ntimundeba, ndasa neza rwose. Ndamutse ngiye mu mujyi, ba bana bo mu mujyi bakavuga ngo ‘Sister wanteje imbere’, ariko icyo utaruzi ni uko kuri ‘momo’ mfiteho ibiceri 300.”

Yakomeje asaba ubuyobozi bw’u Rwanda kwita ku kibazo cy’urubyiruko rukennye, agaragaza ko ari ikibazo gihari n’ubwo hari abagitwikira.

Nyuma yo gukwirakwira kw’aya mashusho, Kabagambe Ignitus, usanzwe ari umuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda, yanditse ubutumwa ku rubuga rwa X ashyiramo ifoto y’uyu mukobwa mu bo yise abagamije kuyobya abandi. Yagereranyije abantu nk’abo n’abatekamitwe bo kuri telefone, asaba ko badahabwa umwanya.
Yagize ati: “Ni nk’abatekamitwe bo kuri telefone; iyo ubanje kuvugana na bo uba wabahaye inzira yo kugushuka. Kubima agaciro no kutabitaho ni byo bibaca intege.”

Ibi byateje impaka ndende aho benshi ku rubuga rwa X banenze ubu butumwa, bavuga ko butesha agaciro ikibazo cy’ubukene mu rubyiruko ndetse n’umukobwa wavuze ibyamubayeho. Bamwe basabye ko ubu butumwa busibwa, abandi bibaza niba ari bwo buryo bukwiye bwo gukemura ikibazo cy’urubyiruko cyane cyane ku muntu ufite inshingano zo kururera.

Uwitwa Julius Mugabo yagize ati: “Nk’umubyeyi akaba n’umukozi wa Kaminuza, akwiye gusobanukirwa uburemere bw’iki kibazo.” Yanavuze ko kuba ubutumwa butarasibwa nubwo bwakomeje kunengwa, bituma hibazwa uko abakozi ba Leta bakorana n’urubyiruko bakwiye kwitwara mu bibazo bishobora gukomeretsa abandi.

Agaruka kuri iyi mpaka, Minisitiri Utumatwishima abinyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko mu rubyiruko, nibura 18% bafite ikibazo cy’ubukene, bityo uwigaragajeho icyo kibazo akwiriye kumvwa aho guhutazwa.

Yagize ati: “Ugaragaje ko akennye, ko ashonje cyangwa ko ari kwirwanaho, ni ukumutega amatwi tukamwereka amahirwe dushyira hamwe nk’inzego zose.”



Minisitiri Utumatwishima yagaragaje ko Guverinoma yashyizeho gahunda zitandukanye zo gufasha urubyiruko kwikura mu bukene, zirimo Aguka Ideation Program ifasha abafite ibitekerezo by’imishinga, YouthConnekt ku bafite imishinga mito, Vulnerable Youth Program igenewe abafite ubumuga n’abavuye mu kigo ngororamuco cy’Iwawa, ndetse na Aguka Youth Fund ifasha abakeneye kongera igishoro.

Yongeyeho ko urubyiruko rwo mu byaro rufashwa mu bikorwa by’ubuhinzi no mu mirimo yo kubaka ibikorwa remezo, mu gihe n’abahanzi batibagiranye aho bafashwa kubona ibikoresho no gutegura ibitaramo.

Agaruka ku mvugo y’uwo mukobwa wavuze ko afite amafaranga make kuri ‘momo’, Minisitiri yavuze ko muri Aguka Youth Fund harimo amahirwe yiswe E-Money, atuma urubyiruko rubona amafaranga y’ihuse ku nyungu ntoya ya 9%.

Yagize ati: “Bizafasha urubyiruko kubona amafaranga yihuse no gukemura ibibazo byarwo vuba.” Gusa n’ubwo ibi avuga nibibuze nubundi wa mukene atazamenya aya mahirwe bitewe ni nzira binyuramo kugira ngo aya mahirwe abonwe naburi wese.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bugaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cya 2025, igipimo cy’abaturage bafite akazi cyari 53.8% muri Gicurasi. Abagabo bafite akazi bari 61.7% mu gihe abagore bari 46.8%.

Iyi mibare igaragaza ko urubyiruko ruri mu bafite igipimo kiri hejuru cy’ubushomeri, aho bangana na 15.4%, ugereranyije n’abakuru bari kuri 12.1%. Mu cyaro ubushomeri buri 13.3%, mu gihe mu mijyi buri 13.7%.

Ibi byose bigaragaza ko ikibazo cy’ubukene n’ubushomeri mu rubyiruko kigihari, kandi ko kuvuga no kucyerekana bidakwiye gufatwa nko kuyobya abandi. Ahubwo, nk’uko Minisitiri Utumatwishima yabitangaje, ni amahirwe yo kumva urubyiruko no kurwereka inzira n’amahirwe bihari kugira ngo rwikure mu bukene mu buryo burambye.



IMIHIGO NEWS


Post a Comment

0 Comments

Kwamamaza

+250788917153